Nyamagabe: Isabukuru yo Kwibohora ku nshuro ya 31 yizihijwe hatahwa Inzu y’Ababyeyi

Nk'uko byakozwe mu gihugu hose, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 04 Nyakanga [7] 2025, Akarere ka Nyamagabe kizihije Umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 31.
Ku rwego rw'Akarere, uyu munsi wizihirijwe mu Murenge wa Mugano.
Witabiriwe n'Umuyobozi w'aka Karere, Niyomwungeri Hildebrand, Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe Imibereho myiza, Uwamariya Agnes, Inzego z'Umutekano n'abaturage b'uyu Murenge.
Kwizihiza uyu munsi byajyanye no gutaha ku mugaragaro Inzu y’Ababyeyi yubatswe mu Kigo Nderabuzima cya Mugano.
Ababyeyi b'i Mugano, bavuze ko kubakirwa iyi Nzu ari igikorwa gikomeye kibasigiye ibyishimo n’icyizere, cyane ko bajyaga kubyarira ku Kigo Nderabuzima cya Kaduha, urugendo rukaba rurerure ku buryo hari ababyaraga mu Nzira.
Ashimangira icyo uyu munsi uvuze ku buzima bw'Igihugu, Meya Niyomwingeri yagize ati:“Igisobanuro nyamukuru cyo kwibohora, ni Impinduka nziza zagaragaye mu buzima bw’Abanyarwanda, zirimo Umutekano, Ubutabera n’iterambere.”
Yunzemo ati:“Iyi Nzu yatashywe isobanuye byinshi mu rugendo rwo Kwibohora. Ubuzima bw’Umubyeyi n’Umwana buzajya bukurikiranwa kuva umubyeyi agisama kugeza abyaye, neza kandi atekanye.”
Meya Niyomwungeri yaboneyeho gusaba abaturage gukomeza gusigasira ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, binyuze mu kugira uruhare rugaragara mu bikorwa bigamije kubakira Igihugu.
Nyuma y'Imyaka 31 Igihugu kibohowe, Impinduka mu mibereho y'Abanyarwanda n'Ubukungu bw’Igihugu bigaragarira buri umwe.
Imibare yerekana ko umusaruro mbumbe w'Igihugu wari Miliyari 806 Frw mu 2000, mu gihe 2024 wageze kuri Miliyari 18.785 Frw. Bivuze ko wikubye inshuro zirenga 20.
Umuyobozi wa Guverinoma, Dr. Edouard Ngirente, aherutse gutangaza ko uko ubukungu bw’Igihugu buzamuka ari na ko bigera ku buzima bw’umuturage ku giti cye, aho serivisi z’ibanze zagiye zegerezwa abaturage.
Muri iyi Myaka 31 y'urugendo rugero rwo kwibohora, abaturage bagerwaho n’Amazi meza bavuye kuri 74.2% mu 2011, bakagera kuri 89.7% mu 2024.
Mu bijyanye n’Ikoranabuhanga, Minisiteri y’Ikoranabuhanga n’Inovasiyo igaragaza ko u Rwanda rufite iminara y’itumanaho 1.760 ituma Interneti iboneka ku rugero rwa 96% mu bice bituwe no kuri 75% ku buso bw’Igihugu.
Kwibohora kuri iyi nshuro ya 31, byahaye Abanyarwanda umwanya wo gusubiza amaso inyuma bakareba aho bavuye n’aho bageze ndetse n’inshingano bafite zo kurinda ibyagezweho no gukomeza kubaka u Rwanda rw’ejo rufite icyerekezo gishingiye ku bumwe, amahoro n’iterambere.
Bitandukanye n'uko byari bimaze iminsi bikorwa, Kuri iyi nshuro, uyu Munsi wizihirijwe ku rwego rw'Umudugudu, nk'uko byashyizwe mu Itangazo Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu [MINALOC], yageneye Abanyarwanda tariki ya 03 Nyakanga [7] 2025.
Amafoto
Umuyobozi w'Akarere ka Nyamagabe, Niyomwungeri Hildebrand, yasabye Abaturage gukomeza gusigasira ibyagezweho
What's Your Reaction?






