Noel Obadiah yaciye amarenga yo guhabwa Ubwenegihugu bw’u Rwanda

Obadiah Noel ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za America, wakiniye ikipe ya APR BBC mu mikino ya BAL akayihesha amanota atazibagirana yizihije umunsi w'ubwigenge bw'u Rwanda agaragaza ibyishimo atewe no kuba Umunyarwanda bidasubirwaho.
Bimwe mu byo abantu bamwibukiraho bya vuba aha, ni amanota atatu aherutse gutsindira APR BBC ubwo yakinaga na Nairobi CT mu mikino ya Nile Conference yaberaga i Kigali, yatumye iyi kipe y’Ingabo z’u Rwanda ibona itike yo kwerekeza mu mikino ya Finals ya BAL (Basketball Africa League) ikanatahanamo umwanya wa gatatu.
Uretse aya manota kandi, Obadiah yanafashije APR BBC mu mikino ya Finals, aho yayifashije kugera muri 1/2 no kwegukana umwanya wa gatatu muri aya marushanwa.
Nyuma yo kugaragaza ubuhanga budasubirwaho muri iyi kipe y’Ingabo z’u Rwanda, Uyu mukinnyi yaciye amarenga ndetse anagaragaza bimwe mu bimenyetso by’uko yaba yahawe irangamuntu y’u Rwanda.
Mu butumwa yanyujije kuri Instagram, buherekejwe n’ifoto y’irangamuntu ye, Obadiah yagaragaje ko yishimiye ndetse atewe ishema no kuba ari umunyarwanda.
Yagize ati:“Ntewe ishema no kuba Umunyarwanda.” Ndetse atera amatsiko abamukurikira aho yababajije izina rye ry’ikinyarwanda ndetse n’aho rigaragara ku ndagamuntu ye arahapfuka.
Mu butumwa yasangije abamukurikira kuri instagram yagaragaje indangamuntu ye igaragaza ko ari umunyarwanda
Uyu mukinnyi yasigiye abakunzi be umukoro wo kumenya izina rye ry'ikinyarwanda
Obadiah yafashije APR BBC kwegukana umwanya wa gatatu muri BAL 2025.
What's Your Reaction?






