Itetere Family yishyuriye abana 11 Minerval y'Umwaka, inabaha ibikoresho by'Ishuri (Amafoto)

Umuryango Itetere Family wishyuriye Abana 11 biga mu Mashuri Abanza [Primary] Amafaranga y'Ishuri y'Umwaka wose, inabaha ibikoresho byo kubafasha gutangira Umwaka mushya w'Amashuri w'i 2025-26.
Iki gikorwa cyakozwe kuri uyu wa 08 Nzeri [9] 2025, cyatangijwe na Niyonizeye Yvette mu Mwaka w'i 2018, ubwo yigaga muri Kaminuza.
Atangiza uyu Muryango, Niyonizeye yari agamije ugufasha Abana bo ku Muhanda gusubira ku Ishuri no gushyigikira gahunda yo kubasubiza ku Ishuri Leta yatangije.
Muri uru rwego, buri tangira ry'Umwaka w'Amashuri, uyu Muryango utoranya Abana batishoboye mu bice bitandukanye by'Igihugu, ukabaha ibikoresho byo kubafasha gusubira ku Ishuri, ukanabishyurira Amafaranga y'Ishuri y'Umwaka wose.
Muri ibi bikoresho, bahabwa ibyo kubafasha kunoza Isuku ndetse bakanahabwa Ibirirwa mu rwego rwo gushyigikira imibereho yabo mu Miryango.
Igikorwa cyo muri uyu Mwaka, cyakorewe mu Karere ka Muhanga mu Murenge wa Nyamabuye, ku Kigo cy'Amashuri cya ADEPR Ruli.
Aba Bana 11 bafashijwe, batangiye kubafasha biga mu Mwaka wa mbere, kuri ubu bakaba bageze mu Mwaka wa gatanu w'Amashuri Abanza.
Akomoza kuri iki gikorwa, Umuyobozi wa ADEPR Ruli, Ndagijimana Leonald, yashimiye Umuryango Itetere Family, ku ruhare rwayo mu gushyigikira gahunda ya Leta yo kuvana Abana ku Mihanda bagasubizwa ku Ishuri no mu Miryango.
Yunzemo ko bishimira ko Abana bafasha, bari mu bambere batangira Umwaka w'Amashuri bafite ibikoresho byose byuzuye.
Uretse gufasha aba Bana gusubira ku Ishuri no kubaha bimwe mu byo kwifashisha mu buzima bwa buri munsi, Umuyobozi wa Itetere Family, Niyonizeye, avuga ko uyu Muryango ugamije kubafasha mu rugendo rwo kububakira ejo heza hazaza, bityo bakitandukanya n'imitekerereze yo gusubira mu buzima bwo ku Muhanda.
Umuryango Iterere Family watangijwe n'abantu 4 mu 2018, nyuma y'Imyaka 7 ushizwe, umaze kugira abantu 65 biyemeje kuba umusemburo wo gufasha Abana bo ku Muhanda kubakura muri ubu Buzima, bagasubizwa mu Mashuri.
Amafoto
Umuyobozi w'Umuryango Itetere Family, Niyonizeye Yvette.
What's Your Reaction?






