Abanya-Uganda basura USA bashyiriweho nyirantarengwa

Jul 15, 2025 - 09:22
Abanya-Uganda basura USA bashyiriweho nyirantarengwa

Abanya-Uganda basura Leta zunze ubumwe z'Amerika [USA], bashyiriweho iminsi ntarengwa bagomba kuhamara.

Ambasade ya USA muri Uganda, yatangaje ko Abanya-Uganda basaba Viza yo kujya muri USA batazongera guhabwa iy'Imyaka ibiri nk’uko byahoze, ahubwo zizamara Iminsi 90 gusa.

Byatangajwe n’Ambasade ya USA i Kampala, binyuze mu cyemezo gishya cyashyizweho mu rwego rwo kuvugurura Politiki mpuzamahanga ya Visa.

Biteganyijwe ko izi mpinduka zizagira ingaruka ku batari bacye, by'umwihariko abakoreraga muri USA ingendo nyinshi ku mpamvu z’Ubucuruzi, Ubuvuzi no gusura Imiryango. 

Abakurikiranira hafi Politiki mpuzamahanga, bavuga ko bizongera igiciro n’imvune zo gusaba Visa, bikaba byanahungabanya ubuhahirane bw’Ibihugu byombi.

Ambasade ya USA yasabye abajya gusaba Visa gusoma neza ibisabwa n’igihe bemerewe kuhamara, kuko buri Visa izajya itangirwa ku gihe kizwi neza hatabayeho gutegereza ibisobanuro byihariye.

Kugeza ubu, ntabwo Leta ya Uganda iratangaza niba izagabanya n’igihe Abanyamerika bemerewe kumara muri Uganda nk’uko bisanzwe bigenda mu gukurikirana iyubahirizwa ry’amategeko hagati y’ibihugu byombi, ibizwi nka 'Visa Reciprocity'.

Iyi Politiki nshya, ishobora kugabanya umubano mwiza hagati y’Ibihugu byombi no kugora Abanya-Uganda bakeneye gukorera ibikorwa byabo muri Amerika mu buryo bwemewe n’amategeko.

Ambasade ya Amerika muri Uganda, yavuze ko VISA izajya imara Amezi 3 aho kuba Imyaka 2.

What's Your Reaction?

Like Like 0
Dislike Dislike 0
Love Love 0
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 0
MUNEZA Ndi umunyamakuru n'umwanditsi, ndakubwira inkuru nkuko zabaye zifite ukuri naho zakomotse I am Journalist & Writer | I share real stories, told truthfully and from their original source.