Rwanda: Amanota y’Ibizamini bya Leta muri A’Level agiye gutangazwa mu gihe kihuse

Aug 29, 2025 - 20:50
Rwanda: Amanota y’Ibizamini bya Leta muri A’Level agiye gutangazwa mu gihe kihuse

Minisiteri y'Uburezi mu Rwanda [MINEDUC], yatangaje ko igiye gushyira hanze Amanota y'abakoze Ibizamini bya Leta bisoza Umwaka wa Gatandatu w'Amashuri yisumbuye w'i 2024-25.

Aya manota ateganyijwe gutangazwa tariki ya 01 Nzeri [9] 2025, nk'uko bigaragara mu itangazo yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X yahoze ari Twitter.

Ni ku nshuro ya mbere aya manota azaba atangajwe bidasabye kurambirana, cyane ko ubusanzwe hari n'igihe hashiraga Amezi ane atarashyirwa hanze.

Ibizamini bya Leta bisoza Umwaka wa Gatandatu w'Amashuri yisumbuye, byatangiye gukorwa tariki ya 09 Nyakanga [7] 2025.

Abiyandikishije kubikora bari 106,364, barimo 101,081 bigaga mu Mashuri asanzwe [Abagore 55,435 n’Abagabo 45,646], n’abandi 5,283 bari Abakandida bigenga. Muri aba, Abagore bari 3,382 mu gihe Abagabo bari 1,901.

Abakurikiranira hafi ibijyanye n'Uburezi mu Rwanda, bavuga ko iyi ari intambwe ikomeye itewe na MINEDUC, cyane ko bizanafasha Abanyeshuri bitegura kujya mu Mashuri makuru na za Kaminuza, gutangirira igihe.

Uretse abazakomereza muri aya Mashuri, n'abifuza guhita bagana isoko ry'umurimo, nabo bazoroherwa, mu gihe abatsinzwe bizabafasha kujya kwikosora aho batsinzwe.

Ku ruhande rw'Ababyeyi n’abafatanyabikorwa mu Burezi, bavuga ko uku gutangaza amanota kare, bizafasha gukuraho urunturuntu rwakundaga kwibazwa ku cyateye itinda ryo kuyatangaza.

Umwaka mushya w’Amashuri w'i 2025-26 uzatangira ku wa 8 Nzeri [9] 2025, Icyumweru nyuma y’itangazwa ry’aya manota.

Mu butumwa yanyujije kuri X, MINEDUC yavuze ko aya manota azatangazwa ku Isaha ya saa Cyenda z'Igicamunsi cyo ku wa 01 Nzeri [9] 2025.

What's Your Reaction?

Like Like 0
Dislike Dislike 0
Love Love 0
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 0
MUNEZA Ndi umunyamakuru n'umwanditsi, ndakubwira inkuru nkuko zabaye zifite ukuri naho zakomotse I am Journalist & Writer | I share real stories, told truthfully and from their original source.