Masai Ujiri yashimangiye ko 'Afurika ntakibuze' cyayihesha ijambo ku ruhando mpuzamahanga

Jul 26, 2025 - 20:50
Masai Ujiri yashimangiye ko 'Afurika ntakibuze' cyayihesha ijambo ku ruhando mpuzamahanga

Umuyobozi wa Giants of Africa, Masai Ujiri yabukije Urubyiriko rwo ku Umugabane w'Afurika ko rufite byose, bityo ko rukwiye gufata iya mbere mu guharanira iterambere ry'uyu Mugabane.

Yabigarutseho mu gikorwa cy'Umuganda rusange, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 26 Nyakanga [7] 2025.

Uyu Muganda wakorewe mu Murenge wa Gatenga mu Mujyi wa Kigali, mu Karere ka Kicukiro, witabiriwe n'abasaga 400 arimo: Urubyiruko, Abatoza ndetse n'abandi batandukanye baturutse Imihanda yose y'Afurika baje i Kigali kwitabira Ibikorwa bya Giants of Africa Festival igiye kuba ku nshuro ya 22.

Wibanze ku gucukura, gusibura Imirwanyasuri no gukora inzira z’Amazi z’Umuhanda mushya urimo kubakwa mu Tugari twa Nyarurama na Mataba.

Masai yagize ati:“Dufite ibanyempano. Abaturage nabo barahari. Umutungo kamere ntabwo ari ikibuze. Muri macye, dufite buri kimwe cyateza imbere Umugabane wacu”.

Yakomeje agize ati:“Ntabwo iterambere buri gihe rigomba gushingira ku gutegereza mpinduka, ahubwo buri gihe riraharanirwa. Dushyize hamwe, twese twabigeraho. Gushyira hamwe n'ubudaheranwa nicyo gisubizo cyo kugera kuri kimwe”.

Uyu munyemari wavukiye mu Majyaruguru y'Igihugu cya Nijeriya, yasangije abitabiriye uyu Muganda bari biganjemo Urubyiruko, inzira y'ubudaheranwa yamugejeje ku buyobozi bw'Ikipe ya Toronto Raptors.

Ati:“Hari ibitsitaza biba mu buzima. Kandi duhura nabyo muri munsi. Ariko ikiruta byose n'ukubirenga, umuntu agatera imbere. Ntabwo bisaba iby'agaciro kugira ngo utere imbere, bisaba gukorana umurava, iterambere rikaza gacye gacye. Iyo usubije amaso aho wavuye, bigutera imbaraga zo gukora cyane, ukagera kucyo ushaka”.

Masai yasoje abwira abari bitabiriye uyu Muganda, ko intego ya Giants of Africa, ari ugufasha by'umwihariko Urubyiruko gukabya inzozi no kurwereka ko byose bishoboka.

Uyu Muganda witabiriwe n'abarimo Minisitiri wa Siporo mu Rwanda,  Nelly Mukazayire, yunze mu rya Ujiri, asaba Urubyiruko gukora batizigamye, baharanira icyateza imbere Igihugu.

Hari kandi n'Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Bwana Dusengiyumva Samuel.

Ibikorwa by'Iserukiramuco rya Giants of Africa bizasozwa tariki ya 02 Kanama [8] 2025, bikazasorwa n'Igitaramo cy'imbaturamugabo kizabera muri BK Arena. Yaherukaga kubera i Kigali mu 2023.

Iki Gitaramo kizaririmbwamo n'Abahanzi b'Ibyamamare muri Afurika barimo: Kizz Daniel, Timaya n'abandi, mu gihe ab'imbere mu gihugu bazaba barangajwe imbere na Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben.

Uretse Umuganda wo kuri uyu wa Gatandatu, Iserukiramuco rya Giants of Africa izarangwa n'ibindi bikorwa birimo iby'Imikino, Imyidagaduro, amahugurwa ku miyoberere, Umuco n'ibindi...

Amafoto

May be an image of 8 people, grass, tree and text

The New Times

The New Times

The New Times

The New Times

The New Times

What's Your Reaction?

Like Like 0
Dislike Dislike 0
Love Love 0
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 0