Lydia Nsekera yagizwe Minisitiri wa Siporo mu Burundi

Perezida w'Igihugu cy'u Burundi, Évariste Ndayishimiye, yagize Lydia Nsekera, Minisitiri wa Siporo, Urubyiruko n'Umuco, asimbuye Ambassadeur Gervais Abayeho.
Lydia Nsekera yahawe uyu mwanya, ubwo Perezida Ndayishimiye yashyiragaho Guverinoma nshya iyobowe na Minisitiri w'Intebe mushya, Nestor Ntahontuye.
Tariki ya 05 Kanama [8] 2025, nibwo Nsekera yamenye ko ari Minisitiri ushinzwe Siporo, Urubyiruko n'Umuco.
Uyu mugore w'Imyaka 58 y'amavuko, n'umwe mu bafatwa nk'ikitegererezo muri Siporo mu Burundi, muri Afurika no ku Isi muri rusange.
N'umwe mu bagize uruhare mu kuba ijwi ry'umupira w'amagore igihe yari afite inshingano mu Impuzamashyirahamwe ya ruhago ku Isi, FIFA no muri Komite Olempike ku rwego rw'Isi, IOC.
Nsekera wavukiye i Bujumbura ku murwa mukuru w'Ubukungu w'Igihugu cy'u Burundi, yakoze imirimo itandukanye irimo kuyobora Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri iki gihugu, hagati y'Umwaka w'i 2004 n'i 2013.
Kuyoborra iri Shyirahamwe, byahise bimugira umugore wa mbere muri Afurika wari ugeze kuri uru rwego.
Mu 2012, yabaye Umugore wa mbere ku Isi winjiye muri komite nyobozi ya FIFA, urugendo rwe rwo kwandika amateka muri Siporo y'Isi, rukomeza gushinga imizi.
Nyuma yo kugera muri iyi komite, mu 2013 yatorewe manda y'Imyaka 4, nabyo byafashwe nk'ibidasanzwe.
Guhera mu 2009, Nsekera afite umwanya uhoraho muri Komite Olempike ku rwego rw'Isi, ibizwi nka IOC Board member.
Muri uru rugendo rwo kwandika amateka muri Siporo nk'Umugore, kuva mu 2017, Nsekera yari umuyobozi wa Komite Olempike y'u Burundi, kugeza agizwe Minisitiri.
N'umwe kandi mu bari bagize komite yari ishinzwe gutegura imikino Olempike yo mu Mpeshyi yakiniwe i Tokyo mu Buyapani mu 2021, ndetse ari no mu bagize abashinzwe gutegura izabera i Los Angeles muri Leta zunze ubumwe z'Amarika mu 2028.
Mu gihugu cy'u Burundi, afatwa nk'umwe mu bavuga rikijyana by'umwihariko muri Siporo y'Abagore, nyuma yo gutangiza ubwe, Shampiyona y'ikiciro cya mbere mu Bagore.
Aha mu Burundi kandi, yahashize Ikipe y'umupira w'amaguru, izwi nka LLB Académic FC.
Ku rwego rw'Afurika, afite inshingano zitandukanye mu Ishyirahamwe rya ruhago muri Afurika, CAF, no kuri Komite Olempike muri Afurika, ANOC, by'umwihariko izo kuba ijwi rya Siporo y'Abari n'Abategarugoli.
Amafoto
What's Your Reaction?






