Urubanza rw'abaregwa muri Dosiye ya APR FC rwashyizwe mu Muhezo

Urukiko rwa Gisirikare rwanzuye ko urubanza ruregwamo Abasivili 20 n'aba Ofisiye ba RDF na RCS rushyirwa mu muhezo.
Ku Rukiko rwa Gisirikare ruri i Nyamirambo hateraniye abantu benshi barimo abo mu miryango y'abakekwa, inshuti zabo n'abanyamakuru bari gukurikirana iburanisha.
Uru Rukiko, ruri kuburanisha urubanza rw’Abasirikare barimo: Captain Penina Mutoni, Captain Penina Umurungi, CSP Hillary Sengabo n’abasivile bose hamwe 28 barimo abanyamakuru Ndayishimiye Reagan uzwi nka 'Rugaju', Mucyo Anitha Biganiro na Ishimwe Ricard.
Abari kuburanishwa, baherutse gutabwa muri yombi bakurikiranyweho ubufatanyacyaha mu kwakira no gutanga inyandiko utemerewe n’ubufatanyacyaha mu gukoresha umutungo wa Leta icyo utagenewe.
Ibi byaha bakurikiranyweho, bijyanye n’uburyo haguzwe amatike y’indege kuri konti ya Minisiteri y’Ingabo mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Mu baburanyi 22, Capt Penina Umutoni, yatanze inzitizi z'uburwayi afite butatuma aburana, Urukiko rwanzura ko yazaburana ku wa Mbere tariki ya 18 Kanama 2025.
Inteko iburanisha yafashe umwanzuro ko abandi batagaragaje inzitizi baburana uyu munsi.
Umunyamakuru Rugaju Reagan na Mugenzi we Mucyo Antha, bararegwa kuba icyitso mu guhabwa no kuriganya impapuro zitangwa n'inzego zabugenewe n'icyaha cyo kuba icyitso mu gukoresha umutungo wa leta icyo utagenewe
Uru rubanza rwatangiye Ubushinjacyaha bwa Gisikare busomera abaregwa ibyaha, nyuma bakabazwa niba ibyo baregwa babyemera.
Ubushinjacyaha bwagaragaje icyifuzo ko uru rubanza rwaba mu muhezo.
Zimwe mu mpamvu bwagaragaje ni uko ibyo abaregwa bakekwaho bifitanye isano na Minisiteri y'Ingabo.
Buti:“
Uhagarariye Ubushinjacyaha yahise asaba Perezida w'Inteko Iburanisha gusuzuma iki cyifuzo, bityo iburanisha rikabera mu muhezo.
Abunganira abaregwa bo ntibemeraga iki cyifuzo, ndetse bagaragaza ko hari imiryango ikeneye kumva ubutabera buhabwa abaregwa.
Abunganira abaregwa babwiye Urukiko ko urubanza rudakwiye kujya mu muhezo kuko hari abantu bazajya kwishingira ababuranyi ku buryo bigoye kwishingira umuntu, mu gihe utazi ibyavugiwe mu iburanisha.
Uko ari 22, bahuriye ku kuba barakoze ibifitanye isano n'uburiganya, mu rugendo APR FC yakoreye mu Misiri, ijya gukina Umukino wa CAF Champions League wayihuje na Pyramids FC.
What's Your Reaction?






