Aba – Rayon bakiriye bate gutsindwa na Young Africans ku munsi w'Igikundiro

Aug 16, 2025 - 17:07
Aba – Rayon bakiriye bate gutsindwa na Young Africans ku munsi w'Igikundiro

Tariki ya 15 Kanama [8] 2025, wari umunsi udasanzwe ku Ikipe ya Rayon Sports by'umwihariko ku bafana bayo, ubwo bizihiza umunsi ngaruka mwaka wahariwe iyi Kipe, uzwi nk'Umunsi w'Igikundiro cyangwa se Rayon Day.

Uyu munsi waranzwe n'ibirori byabereye kuri Sitade Amahoro i Remera mu Mujyi wa Kigali, bisozwa n'Umukino wahuje iyi Kipe yambara Umweru n'Ubururu na Young Africans SC.

Bitandukanye n'ibyo abafana bari biteze, uyu mukino warangiye, Rayon Sports iwutsinzwe ibitego 3-1.

N'ubwo ariyo yatangiye ifungura amazamu ku gitego kitsinzwe na Aziz Andabwile ku munota wa mbere, ntabwo umukino wakomeje kuba ku ruhande rwa Rayon Sports nk'uko byifuzwaga.

Andy Bobwa Boyeli yacyishyuye mu munota wa 31, Pacôme Zouzoua asongamo ku munota wa 45, mu gihe Bakari Mwamnyeto yatsinze agashinguracumu.

Ibi bitego 3-1 bahise bihesha Young Africans SC igikombe cya Rayon Day, yakinwaga ku nshuro ya kane.

Nyuma y'uyu mukino, abafana ba Rayon Sports baganiriye na THEUPDATE, bayigezaho uko bawubonye ndetse n'uko babona Ikipe yabo igiye kwinjira mu Mwaka mushya w'imikino w'i 2025-26.

Umwe muri aba bafana ubarizwa mu itsinda ryo gufana [Fan Club] rya Ibirunga yo mu Karere ka Musanze mu Ntara y'Amajyaruguru y'u Rwanda, yagize ati:“Twavuye i Musanze tuzanywe no kureba uko Ikipe yacu ihagaze. Gutsinda Young Africans SC twabifataga nk'ibintu bigoye, cyane ko ari Ikipe ikomeye kuturusha’’.

Undi yagize ati:“Twatsinzwe, kandi Ikipe yaturushije cyane. Aho kwipima n'amakipe turusha, twakina n'amakipe akomeye, bikadufasha kumenya uko Ikipe yacu ihagaze’’.

Aba bafana bakomeje bavuga ko n'ubwo Ikipe yabo yatsinzwe, ko bafite ikizere ko n'imara kumenyerana izabashimisha.

Bati:“Twatsinzwe, ariko hari ikizere. Nyuma y'uko Umutoza yinjije mu Kibuga, Aziz Basane, wabonye ko ibintu byahindutse. Nativangira, intego n'ugukuramo Ikipe ya Singida mu mikino y'ijonjora ry'ibanze ry'iya CAF Confedration Cup’’.

Basoje bagira bati:“Mu gihe rutahizamu w'Ikipe yacu [Rayon Sports], Fall Ngagne yaramuka akize neza imvune, amakipe azatwumva’’..

Ibirori by'Umunsi w'Igikundiro, biba bigamije kumurikira abafana Ikipe bazakoresha mu Mwaka mushya w'Imikino, ndetse no kubagezaho ibyagezwe mu Mwaka uba urangiye.

Umwe mu bakinnyi beretswe abafana b'Ikipe ya Rayon Sports akabashimisha, n'Umunyezamu wo muri Congo Brazaville, Pavel Nzila, iyi Kipe yavanye muri mukeba wayo w'ibihe byose, APR FC.

Amafoto

What's Your Reaction?

Like Like 0
Dislike Dislike 0
Love Love 0
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 0