Abakongomani bahungiye mu Rwanda bavuze ku masezerano 'Kigali na Kinshasa' basinyiye i Washington

Jul 31, 2025 - 11:27
Abakongomani bahungiye mu Rwanda bavuze ku masezerano 'Kigali na Kinshasa' basinyiye i Washington

Zimwe mu mpunzi z'Abanye-Congo zimaze imyaka isaga 25 ziba mu nkambi zitandukanye mu Rwanda, zivuga ko zititeguye gutaha mu gihe ibyatumye bahunga igihugu byaba bidakemutse.

Gufasha impunzi gutaha ni imwe mu ngingo zikubiye mu masezerano y'amahoro yasinyiwe i Washington hagati y'u Rwanda na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.

Mu buhamya bwa Kalisa Theogene, umaze imyaka isaga 25 mu Rwanda mu nkambi ya Mahama iherereye mu karere ka Kirehe, yumvikanisha itotezwa bakorewe aho bamwe byabaviriyemo kwicwa abandi bisanga mu bihugu bitanduknaye nk'u Rwanda.

Nyirabayazana w'iki kibazo ngo ni FDLR, umutwe w' Iterabwoba ugizwe n'abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Mu masezerano ya Washington DC hagati y'u Rwanda na DRC , ibihugu byombi byemeranyije ko mu gihe amahoro n' umutekano biazaba byabonetse mu burasirazuba bwa Congo bizafatanya n' inzego z'Umuryango w'Abibumbye n' imiryango ishinzwe ubutabazi mu gucyura abahungiye mu bice by' iki gihugu hamwe n' impunzi z' Abanye Congo ziri mu Rwanda no mu bindi bihugu.

Ishyirwa mu bikorwa ry'iyi ngingo ryibajijweho n' Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y' u Rwanda mbere yo gutora itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano y' amahoro hagati y' u Rwanda na DRC.

Nyamara mu 1954 umuryango w' Abibumbye washyize umukono ku masezerano Mpuzamahanga yo gukumira ibibazo by' abantu babuzwa ubwenegihugu ku bw' impavu zirimo n'impinduka z'imipaka. hamwe n'izikomoka ku mateka.

Ni ikibazo mu mboni z'abasesenguzi basanga gisaba mbere na mbere Leta ya Congo kwemera ko aba baturage ari abayo kurenza kubatwerera ibihugu by'amahanga.

Gusa Minisitiri w' Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane w'u Rwanda Amb. Olivier Nduhungirehe avuga ko u Rwanda rutazacyura impunzi mu gihe impamvu zatumye bahunga zitarakurwaho

Taliki 23 uku kwezi, i Addis Ababa muri Etyopia, ibihugu by'u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo byashyize umukono ku masezerano yo gucyura impunzi ziri mu bihugu byombi zibishaka mu mahoro kandi mu buryo bwubahiriza uburenganzira bwa muntu.

U Rwanda gusa rumaze kwakira impunzi z' abanye-congo zisaga ibihumbi 100 harimo zimwe zimaze imyaka isaga 25 mu gihe izindi ari iziherutse kwakirwa mu minsi ya vuba zahunze imirwano ishyamiranyije ingabo za Leta ya Congo n' abafatanyabikorwa babo n' ihuriro AFC/ M23. (RBA)

What's Your Reaction?

Like Like 0
Dislike Dislike 0
Love Love 0
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 0