Ibirango by’Igihugu bigaragara ku Mpuzankano z’Ingabo z’u Rwanda byahinduwe

Ibirango by'Igihugu byagaragaraga ku Mpuzankano z'Ingabo z'u Rwanda byahinduwe.
Izi mpinduka zatanganjwe n'Ubuyobozi bw'Ingabo z’u Rwanda [RDF], zatangiye kugaragara mu ntangiriro za Nyakanga [7] 2025.
Impinduka zakozwe ku Idarapo ry'Igihugu rigaragara ku Maboko, ubusanzwe ryabaga rifite amabara acyeye, ubu yahinduwe ayijimye.
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig. Gen. Ronald Rwivanga, yatangaje ko izi mpinduka zakozwe hagamijwe gufasha uyambaye kwiyoberanya, ibizwi nka Camouflage mu rurimi rwa Gisirikare.
Yagize ati:"Ibendera ryari risanzweho, ryagaragaraga cyane, mu gihe iri rishya ryijimye, nizo mpinduka zabanye nta kindi".
Yakomeje agira ati:"Ibyakozwe, ni nk'uko no ku Mpuzankano zari zisanzwe, twazihinduye tukaba dusigaye dukoresha inshya. Amabara y'Impuzankano twambara kuri ubu, ntabwo agaragara cyane ugereranyije n'ayari asanzwe....
Yasoje agira ati:"Ubusanzwe, Impuzankano ya Gisirikare igomba kugira ’Camouflage’."
Amafoto
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig. Gen. Ronald Rwivanga (Ifoto/Ububiko)
What's Your Reaction?






