Uburusiya bwagabye Igitero simusiga muri Ukraine nyuma y’Imyaka 3 y’Intambara

Jul 4, 2025 - 11:28
Jul 4, 2025 - 19:10
Uburusiya bwagabye Igitero simusiga muri Ukraine nyuma y’Imyaka 3 y’Intambara

Nyuma y'Imyaka itatu [3] Perezida w'Igihugu cy'Uburusiya, Vladimir Vladimirovich Putin atangaje ibikorwa bidasanzwe bya Gisirikare muri Ukraine, iki gihugu cyagabweho ibitero bikomeye kurusha ibindi.

Iki gitero cyakozwe mu Ijoro rishyira kuri uyu wa Gatanu, cyagabwe ku Murwa Mukuru Kyiv, hifashishijwe Indege zitagira Abapilote zizwi nka [Drones].

Izi Ndege zitagira Abapilote, zari ziherekejwe n’Ibisasu bya Misile byakomerekeye Abantu 23, binangiza ibice byinshi by’uyu Mujyi.

Byangije kandi ibindi birimo: Amagorofa, Imodoka n’ibikorwaremezo birimo Umuhanda wa Gari ya Moshi.

Bukomoza kuri ibi Bitero, Ubuyobozi bw’Ingabo zirwanira mu kirere za Ukraine, bwatangaje ko Uburusiya bwakoresheje Indege zitagira Abapilote 550 n’Ibisasu bya Misile 11.

Igisirikare cya Ukraine, cyatangaje ko muri izi Ndege, 270 zahanuwe n’Ubwirinzi bw’Ikirere, mu gihe 208 zitakaje icyerekezo.

Iki Gitero kandi cyaje nyuma y’Amasaha make Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Donald Trump, aganiriye kuri Telephone na mugenzi we w’Uburusiya Vladimir Putin.

Nyuma y'ibi biganiro, Trump yatangaje ko ku nshuro ya mbere Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zigiye guhagarika by’agateganyo inkunga y’ibikoresho bya Gisirikare byahabwaga Ukraine.

Ibi bikaba birimo: Misile za Patriot, AIM-7 Sparrow na Stinger, ahanini byifashishwaga na Ukraine mu kurasa Indege n’ibindi bisasu baraswagaho n'Uburusiya.

Amafoto

What's Your Reaction?

Like Like 0
Dislike Dislike 0
Love Love 0
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 0