Imyiteguro ya Shampiyona: Kiyovu Sports yasinyishije Rwabuhihi Placide na Yakubu Uwimana

Aug 12, 2025 - 13:00
Imyiteguro ya Shampiyona: Kiyovu Sports yasinyishije Rwabuhihi Placide  na  Yakubu Uwimana

Nyuma yo gukomorerwa n'Impuzamashyirahamwe ya Ruhago ku Isi, FIFA, Ikipe ya Kiyovu Sports iri gukora iyo bwabaga, ngo Umwaka mushya w'Imikino w'i 2025-26 uzatangire imaze kwiyubaka.

Muri uru rugendo, yaraye isinyishije abakinnyi babiri, barimo: Aimé Placide Rwabuhihi wongeye kuyigarukamo avuye muri AS Kigali, ndetse n'Umukinnyi mpuzamahanga w'Umurundi yakuye mu Ikipe ya Vital’O, Yakubu Uwimana.

Rwabuhihi asanzwe ari myugariro ariko ushobora no kwifashishwa hagati mu kibuga, mu gihe Uwimana ari umukinnyi ukina hagati mu kibuga.

Amakuru THEUPDATE ifite, n'uko nyuma yo gusozanya na AS Kigali, Rwabuhihi yasinyije Kiyovu Sports, amasezerano y'Umwaka 1 ushobora kongerwa.

Ku myaka 26 gusa y'amavuko, uyu mukinnyi yagaurutse muri Kiyovu yakiniye hagati ya 2017 na 2019, mbere yo kwerekeza muri APR FC, yavuyemo ajya muri AS Kigali.

N'umwe mu bakinnyi bugarira bitezweho kuzayifasha mu mwaka mushya w'imikino, cyane ko umwaka ushize, iyi kipe yambara Umweru n'Icyatsi yahuye n'ibizazane byashoboraga no gutuma imanuka mu kiciro cya kabiri, n'ubwo yabyivanyemo kigabo.

Uretse Rwabuhihi wasinye umwaka 1, Uwimana yasinyiye Kiyovu Sports amasezerano y'imyaka 2.

Aba bakinnyi bombi baje biyongera kuri Cédric Amiss, Sharif Bayo na Keddy Nsanzimfura.

Kiyovu Sports yagiye ku Isoko ry'abakinnyi ikererewe, nyuma yo guhanwa na FIFA hashingiwe ku kuba itarishyuye bamwe mu bo yari ibereyemo imyenda [Ibirarane], barimo n'Umutoza Petros Koukouras.

Kugira ngo yongere kwemererwa gusinya abakinnyi bashya, byayisabye kwishakamo Miliyoni 157 zo gukemera ibibazo yari ifitanye n'abari bayireze.

What's Your Reaction?

Like Like 0
Dislike Dislike 0
Love Love 0
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 0