Isoko ryahumuye: Muvara na Ndayisaba i Gisagara, Emmy muri APR, Benitha na Samu muri Kepler

Jun 25, 2025 - 16:36
Jun 25, 2025 - 16:38
Isoko ryahumuye: Muvara na Ndayisaba i Gisagara, Emmy muri APR, Benitha na Samu muri Kepler

Nyuma y'uko Umwaka w'imikino ushyizweho akadomo mu Ishyirahamwe rya Volleyball mu Rwanda [FRVB], amakipe yatangiye urugendo rwo kwiyubaka mbere y'uko Umwaka mushya wa Shampiyona utangira.

Mu gihe biteganyijwe ko Shampiyona izatangira mu Kwezi k'Ukwakira [10] uyu Mwaka w'i 2025, ku Isoko ry'igura n'igurisha ry'abakinnyi byatangiye guhindura.

Bamwe mu bakinnyi basoje amasezerano mu makipe bari basanzwemo ntabwo bashaka kuyongera, mu gihe hari n'abo amakipe bari basanzwe adashaka kuyongerera.

Kuri ubu, abari kuvugwa kuri iri Soko, barimo: Samuel Niyonshima, Benitta Mukandayisenga, Ndayisaba Sylvestre, Prince Kanamugire, Ronald Muvara, Emmy Twagirayezu na Olivier Ntagengwa.

  • Ronald Muvara & Sylvester Ndayisaba

Uyu mukinnyi ukina hagati [Middle Blocker], yari amaze Imyaka ibiri mu Ikipe y'Ikigo cy'Igihugu cy'Ingufu [REG], nyuma yo kuyijyamo avuye mu Ikipe y'Akarere ka Gisagara, Gisagara VC.

Nyuma yo gusoza amasezerano yari afite na REG, Muvara ari mu muryango wongera kumwinjiza muri Gisagara VC, nk'uko amakuru yizewe atugeraho abyemeza.

Uretse Muvara kandi, andi makuru avugwa mu Ikipe ya Gisagara VC, aravuga ko iri mu biganiro bya nyuma na Sylvester Ndayisaba.

Ndayisaba wari wavanye na Muvara muri Gisagara VC mu Mwaka w'i 2023, n'umwe mu bakinnyi bagabura imipira [Setter] badashidikanywaho muri Volleyball y'u Rwanda, akaba yari asanzwe ari Kapiteni wa REG VC.

Gusa, nyuma y'uko REG VC iguze Ntanteteri Crespin wari usanzwe akinira Ikipe ya Polisi y'u Rwanda, Police VC, byahise bimucira amarenga ko yaba atakigikenewe, kuko nk'umukinnyi umaze igihe mu kibuga, atakemera kuba umusimbura kandi i Gisagara bigaragara ko umwanya wo gukina atangira mu kibuga umutegereje.

  • Mukandayisenga Benitha & Samuel Niyonshima

Uyu mukinnyi kuri ubu uri kubarizwa mu gihugu cya Maroke aho ari kumwe na Munezero Valentine mu Ikipe y'Igihugu ya Volleyball ikinirwa ku Mucanga, aho bitabiriye Imikino ny'Afurika, n'umwe mu bakomeje kugarukwaho ku Isoko ry'igura n'ugurisha ry'abakinnyi.

Benitha wazamukiye mu Ikipe ya Groupe Scolaire Sainte Aloys mu Karere ka Rwamagana, kuri ubu yari asanzwe akinira Ikipe y'Ingabo z'u Rwanda, APR WVC, aho yari ayimazemo imyaka ikabakaba itanu, nyuma yo kuyijyamo avuye muri UTB.

Kuri ubu, n'umwe mu basoje amasezerano, aho bivugwa ko arimbanyije ibiganiro n'Ikipe ya Kaminuza ya Kepler, Kepler WVC, aho ntagihindutse ashobora kuyerekezamo, mu gihe atakumvikana APR WVC ku bijyanye no kuyongeramo amasezerano.

Mu Benitha Mukandayisenga avugwa mu muryango winjira muri Kepler, ni nako bimeze kuri Samuel Niyonshima, nawe usoje amasezerano yari afitanye na APR VC.

Samuel wagiye muri APR VC mu Myaka ibiri ishize avuye muri Gisagara VC, yatangiye kunugwanugwa na Kepler VC ubwo hakinwaga imikino ya kamarampaka.

N'ubwo bivugwa ko Kepler VC imureba ijosho ryiza, ni nako bimeze kuri REG VC, kuko nayo bivugwa ko atayigwa nabi, bityo aho azerekeza bikazaterwa n'amahitamo ye.

Aya mahitamo bivugwa ko azaba ashingiye ku Ikipe izamuha agatubutse [Amafaranga], cyane ko ari nayo binugwanugwa ko yaba agiye kumuvana muri APR VC, yafashije kwegukana Ibikombe bibiri [2] bya Shampoyina biheruka.

Izi kipe zombi kandi, bivugwa ko ziri no mu biganiro na Prince Kanamugire nawe wari usanzwe akinira APR VC, anayibereye Kapiteni.

  • Emmy Twagirayezu

Undi mukinnyi uri kuvugwa ko Isoko ry'igura n'igurisha, ni Emmy Twagirayezu wari umaze Imyaka ibiri [2] muri Police VC yagiyemo avuye muri REG VC.

Uyu mukinnyi ukina hagati [Middle Brocker], aravugwa mu muryango umwinjira muri APR VC, ibishimangira ko ashobora kubisikana na Kanamugire, kuko byagorana ko iyi kipe yabatunga bombi, mu gihe ari abakinnyi bobona nk'abagomba gutangira mu kibuga.

  • Olivier Ntagengwa

Mu gihe abakinnyi bagifite agatege bari guhangwa amaso, Olivier Ntagengwa uri mu bamaze iminsi mu kibuga, yatangiye guhanga amaso Umwuga wo gutoza.

Uyu mukinnyi wanyuze mu makipe arimo: UNR, UTB VC, UVC VC, Forefront VC, REG VC na Police VC, biravugwa ko ari mu biganiro bya nyuma n'Ikipe ya REG VC, aho bikunze ashobora kuyijyamo nk'Umukinnyi ariko ubifatanya no gutoza.

Ntagengwa yabaye muri REG VC iri mu bihe byiza ubwo yegukanaga Shampiyona itozwa na Bavuga Mugisha.

Amakuru THEUPDATE ifite n'uko nyuma yo kuyigarukamo, Mugisha yasabye ubuyobozi ko bwamumuzanira, cyane ko muri Police VC yakinagamo atabonaga umwanya uhagije wo gukina ndetse n'impano yo gutoza batayimubinamo.

Amafoto

APR's server Samuel Niyonshima is expected to join REG or Kepler VC
Samuel Niyonshima

Benitta Mukandayisenga hold a trophy of being a best-performing players of the season-Best receiver-
Benitta Mukandayisenga

NDAYISABA Sylvestre
Ndayisaba Sylvestre

Prince Kanamugire
Prince Kanamugire.

What's Your Reaction?

Like Like 1
Dislike Dislike 0
Love Love 0
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 0