Ubuyobozi bwa APR FC bwijeje Abafana kuzanyurwa n'Icyumweru cy'Inkera y'Abahizi

Aug 15, 2025 - 15:50
Ubuyobozi bwa APR FC bwijeje Abafana kuzanyurwa n'Icyumweru cy'Inkera y'Abahizi

Ubuyobozi bw'ikipe y'Ingabo z'u Rwanda, APR FC, bwijeje abafana b'iyi Kipe kuzanyurwa n'ibikorwa bizaranga Icyumweru cy'Inkera y'Abahizi.

Byagurutsweho n'Umuyobozi w'iyi Kipe, Brig. Gen. Rusanganwa Déo, mu kiganiro iyi Kipe yagiranye n'Itangazamakuru kuri uyu wa Gatanu.

Muri iki kiganiro cyabereye ku Kicaro cya APR FC ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali, Brig. Gen. Rusanganwa yavuze ko Inkera y'Abahizi ari kimwe mu bikorwa by'ingenzi bizaranga APR muri uyu Mwaka w'Imikino.

Inkera y’Abahizi izatangira tariki ya 17 Kanama [8] 2025.

Ni igikorwa kigamije gusabana hagati y’abakunzi ba APR FC n'abafana bayo by'umwihariko.

Izitabirwa n'amakipe atandukanye, arimo ayo mu Rwanda, mu Karere k'Ibiyaga bigari no muri Afurika muri rusange.

Ubusanzwe, Inkera y'Abahizi, ni kimwe mu bikorwa byarangaga Abanyarwanda bo ha mbere, ikaba yarakorerwagamo ukwirata imyato no guhita ibyo umuntu ateganya kuzakora mu bihe biri imbere.

Muri uyu mwaka w'imikino, APR FC, itegerejwe n'amarushanwa atandukanye, arimo imikino y'Irushanwa rya CECAFA Kagame Cup, Imikino ya CAF Champions ndetse n'amarushanwa y'imbere mu gihugu, arimo Shampiyona n'Igikombe cy'Amahoro.

Mu rwego rwo kwinjira neza mu Nkera y'Abahizi, kuri uyu wa 14 Kanama [8] 2025, hakozwe Ijoro ry'Intare “Intare Nkuru”, ryakusanyirijwemo Amafaranga akabakaba Miliyoni 500 z'Amafaranga y'u Rwanda.

Inkera y'Abahizi igiye gukorwa ku nshuro ya mbere, yatumiwemo amakipe atandukanye, arimo: Azam FC yo mu gihugu cya Tanzaniya, Vipers SC yo mu gihugu cya Uganda, Police FC na AS Kigali zo mu Rwanda na Power Dynamos FC yo mu gihugu cya Zambiya.

Ku ikubitiro, kuri iki Cyumweru, APR FC izacakirana na Power Dynamos, mu mukino uteganyijwe gukinirwa kuri Sitade Amahoro i Remera mu Mujyi wa Kigali.

Uretse Imikino itandukanye, Inkera y'Abahizi, izarangwa n'ibikorwa bitandukanye, birimo iby'imyidagaduro, hagamije kwegereza Ikipe ya APR FC abafana n'abakunzi bayo.

Muri iki kiganiro n'Itangazamakuru cyari cyatumiwemo n'Ikipe ya Power Dynamos FC, Umutoza wayo, Oswald Mutapa, yavuze ko biteguye kuzahura n'akazi katoroshye mu mukino uzabahuza na APR FC, ariko ko ari igipimo cyiza kuri bo, mbere y'uko batangira urugendo rw'amarushanwa ya CAF Champions League, nk'Ikipe yegukanye Shampiyona ya Zambiya.

Ku ruhande rw'abakinnyi, Ruboneka Bosco, umwe mu bakinnyi b'Inkingi za Mwamba ba APR FC, yavuze ko biteguye neza kuzashimisha abafana b'iyi Kipe, muri iyi mikino yo kwizihiza Inkera y'Abahizi.

Aaron Katebe, Kapiteni w'Ikipe ya Power Dynamos, yavuze ko bazaha akazi Ikipe ya APR FC, n'ubwo bazi ko ari imwe mu makipe ikomeye mu Karere k'Ibiyaga bigari.

Imikino iteganyijwe mu Cyumweru cy'Inkera y'Abahizi

  • APR FC vs Power Dynamos (15:00)
  • Azam vs Police FC (16:00)
  • APR FC vs As Kigali (19:00)
  • AZAM vs As Kigali (16:00)
  • APR FC vs Police FC (19:00)
  • Police vs As Kigali (15:00)
  • APR FC vs AZAM (18:00)
  • Azam vs Vipers SC (18:00)

Iyi mikino, izakinirwa kuri Sitade Amahoro, kuri Sitade yitiriwe Pelé i Nyamirambo, mu Mujyi wa Kigali.

What's Your Reaction?

Like Like 0
Dislike Dislike 0
Love Love 1
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 0