Imyiteguro ya Shampiyona: Amakipe 5 muri 16 niyo yujuje ibisabwa na FERWAFA

Aug 12, 2025 - 21:50
Imyiteguro ya Shampiyona: Amakipe 5 muri 16 niyo yujuje ibisabwa na FERWAFA

Mu gihe Umwaka mushya wa Shampiyona y'Umupira w'amaguru mu Rwanda uri gukomanga Imiryango, amakipe arimbanyije imyiteguro.

Uko yitegura, niko Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda [FERWAFA], naryo rikomeje gusuzuma ko yujuje ibisabwa, binyuze mu bizwi nka [Club Licensing].

Ku mugoroba wo kuri uyu wa 12 Kanama [8] 2025, FERWAFA, yatangaje amakipe yujuje ibisabwa ayemerewe gukina Shampiyona y'ikiciro cya mbere, ndetse n'agifitemo za birantega.

FERWAFA yatangaje ko mu makipe 16 asanzwe akina Shampiyona y'ikiciro cya mbere, ayujuje ibisabwa 100% ari amakipe 5 gusa.

Amakipe yujuje ibisabwa agizwe na: Amagaju FC, Marine FC, Rutsiro FC, Musanze FC na Police FC.

Aya makipe yatangajwe hashingiwe ku isuzuma ryimbitse ryakozwe ku nyandiko zatanzwe n'amakipe yifuzaga guhabwa uburenganzira bwo kwitabira amarushanwa hashingiwe ku mabwiriza azwi nka FERWAFA Club Licensing Regulations n’amategeko ya CAF Club Licensing Regulations agenga amarushanwa y'imbere mu gihugu.

Nyuma y’isuzumwa, amwe mu makipe yahawe uburenganzira bwo gukina nta nkomyi, andi agahabwa uburenganzira buherekejwe n'ibihano, nyuma yo gusangwa atujuje bimwe mu bisabwa, mu gihe hari n'ayatewe utwatsi.

Mu yatewe utwatsi, harimo Ikipe ya Bugesera FC yimwe uburenganzira hashingiwe ko itujuje ibisabwa birimo: Kuba itaragaragaje ko abakinnyi bafite Ubwishingizi bw’Ubuvuzi, kuba Ikipe idafite Umganga no kuba yaratanze impapuro zisaba uburenganzira bwo gukina Shampiyona ishize [2024-25], aho gusaba kwitabira iy'uyu mwaka w'i 2025-26.

Uretse Bugesera FC, hari kandi amakipe yahawe uruhushya ruherekejwe n'ibihano, aya akaba arimo: SC Kiyovu na AS Muhanga.

Kiyovu na AS Muhanga, zahanwe nyuma yo gusangwa imirimo ya buri munsi y'Ikipe ikorwa n'umuntu umwe.

Amakipe ya Gicumbi FC, Rayon Sports FC na APR FC, zahanwe hashingiwe ko zitatanze amasezerano y’ikibuga zizakiriraho imikino.

Mukura VS&L, Gasogi United, Gorilla FC na AS Kigali zagaragaje ibyuho mu nyandiko n’amasezerano bisabwa na FERWAFA.

Amakipe yagarutsweho nk'atujuje ibisabwa, yatangarijwe ko kujuririra ibi byemezo, ari hagati ya tariki ya 13 na 14 Kanama [8] 2025.

FERWAFA kandi yaboneyeho kwibutsa amakipe yose gukomeza kubahiriza ibisabwa mu gihe cyose cy’Umwaka w’imikino.

Ku bijyanye n'ibihano bihabwa amakipe atujuje ibisabwa, kudatanga ikibuga bihanishwa gutanga Amafaranga 200,000 y'u Rwanda, ariko ashobora kwiyongera.

Urugero nka AS Kigali yaciwe amande y'Amafaranga 500,000 y'u Rwanda, kuko hejuru yo kudatanga ikibuga nta n'Ibiro byo gukoreramo igira.

Mu rwego rwo kubahiriza ibisabwa, abarebwa no kutagaragaza Ibibuga bazakiriraho, bagomba kuba babitanze bitarenze tariki ya 20 Kanama [8] 2025.

Abataragaragaje Abatoza n'amasezerayo yabo y'akazi, basabwe kuba babitanze bitarenze tariki ya 15 Kanama [8] 2025.

Nyuma yo gusangwa ifite ibyuho byinshi mu bisabwa na FERWAFA, Ikipe ya AS Kigali yagizwe umwihariko, ihabwa tariki ya 30 Kanama [8] 2025, nka nyirantarengwa yo kuba yujuje ibisabwa byose muri Club Licensing.

FERWAFA itangaza ko ibi byasabwe, bigomba kubahirizwa byanze bikunze, kugira ngo bizashingiweho hakorwa ingengabihe y'Umwaka w'imikino w'i 2025-26.

What's Your Reaction?

Like Like 0
Dislike Dislike 0
Love Love 0
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 0
MUNEZA Ndi umunyamakuru n'umwanditsi, ndakubwira inkuru nkuko zabaye zifite ukuri naho zakomotse I am Journalist & Writer | I share real stories, told truthfully and from their original source.