MINUBUMWE yahawe Inkunga y'asaga Miliyoni 130 Frw zo gusigasira amateka ya Jenoside

Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'inshingano mboneragihugu [MINUBUWE], yahawe inkunga ya 130,797,092,00 Frw yo kwifashisha mu gusigasira no kubungabuma Amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Iyi nkunga yatanzwe kuri uyu wa 01 Nzeri [9] 2025, na “Liquid Intelligent Technologies”, yashimwe n'umuyobozi wa MINUBUMWE, Minisitiri Dr. Jean-Damascène Bizimana.
Yakurikiwe n'amasezerano y'imikoranire yasinywe hagati ya Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'inshinngano mboneragihugu, Imbuto Foundation na Liquid Intelligent Technologies.
Min. Bizimana yagize ati:“Turashimira uruhare rw'abafatanyabikorwa ba Guverinoma y'u Rwanda, mu kubungabunga Inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi. Urugendo rwo kuzisigarira twararutangiye, kugira ngo abazavuka mu Myaka iri mbere, bazamenye amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Igihugu cyanyuzemo. Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Ntarama mu Karere ka Bugesera, rumaze gushyirwamo amateka, kuri ubu twerekeje amaso ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyange mu Karere ka Ngororero”.
Biteganyijwe ko Amateka ari mu Rwibutso rwa Ntarama azamurikwa vuba, mu gihe mu Rwibutso rwa Nyange azaba yamaze kugezwamo bitarenze Ukwezi kwa Kamena y'Umwaka utaha [2026].
Min. Bizimana yakomeje avuga ko MINUBUMWE iteganya gushyira Amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Nzibutso zitandukanye mu gihugu, akunganira ari mu Nzibutso enye [4] zashyizwe mu Murage wa UNESCO.
Inzibutso enye [4] zashyizwe mu Murage wa UNESCO, zirimo: Urwibutso rwa Kigali ku Gisozi, urwa Nyamata mu Karere ka Bugesera, urwa Bisesero mu Karere ka Karongi n'urwa Murambi mu Karere ka Nyamagabe.
Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, ni imwe muzifite amateka yihariye mu zakozwe mu Kinyejana cya 20. Mu gihe cy'Amezi atatu [3], yahitanye abarenga 1,000,000.
Yahagaritswe n'Ingabo zahoze ari iza RPA/FPR-Inkotanyi, nyuma yo gutsinda izahoze ari iza Guverinoma.
Amafoto
What's Your Reaction?






