Mutokambare Methode yagizwe umuyobozi wa 'Online Fan Club Zone 5'

Inteko rusange y'abafana b'Ikipe y'Ingabo z'u Rwanda, APR FC bahuriye mu itsinda ryo gufana rizwi nka ‘Online Fan Club Zone 5’, yemeye Mutokambare Methode nk'umuyobozi mushya wa Fan Club mu gihe cy'inzibacyuho.
Iyi nteko rusange yateranye tariki ya 20 Nyakanga [7] 2025, yitabiriwe n'abafana babarizwa muri iyi Fan Club, bahagarariye abandi mu gihugu hose.
Iyi nama y'inteko rusange yateraniye kuri Resident Hotel, yamurikiwe Mutokambare nk'umusimbura Pierre Muragijimana, nyuma yo gutoranywa n'ubuyobozi bw'Abafana b'Ikipe ya APR FC ku rwego rw'Umujyi wa Kigali.
Mutokambare uzanzwe ari rwiyemezamirimo, n'Umuyobozi mukuru wa AKD, Kampanyi ikora ibijyanye na gutanga Serivisi za Kizimyamwoto [Fire Extinguisher].
Uretse abagize komite nyobozi icyuye igihe bari mu bari bitabiriye iyi nama, yitabiriwe kandi na Rukaka Steven, umuyobozi w'Abafana ba APR FC ku rwego rw'Umujyi wa Kigali.
Nk'umuyobozi mushya, Mutokambare azafatanya Musabyimana Gad [Visi Perezida wa mbere], Kanyange Gaudence 'Gogo' [Visi Perezida wa kabiri], Twizeyimana Mark 'Big Maker' [Umunyamabanga], Izere Marie Faustine 'Mapendo' [Umubitsi], Niyonshuti Audace 'Didace' [Ushinzwe Imyitwarire], Nsengiyumva Venuste [Ushinzwe Imibereho Myiza], Ukwishaka Emmy & Charles [Bashinzwe Ubukangurambaga], Muragijimana Pierre na Rwema Issa [Abajyanama].
Nyuma yo guhabwa izi nshingano nshya, Mutokambare Methode yashimiye ikizere yagiriwe.
Ati:“Tuzakora ibishoboka byose njye na komite tuzakorana, kugira ngo ikizere mwatugiriye ntimuzabone ko mwatwibeshyeho”.
Umuyobozi w'abafana b'Ikipe ya APR FC mu Mujyi wa Kigali, Rukaka Steven, yashimiye abafana bitabiriye iyi nama y'inteko rusange, aboneraho no kubatuma ku batabonetse.
Ati:“Kwitabira inama n'igikorwa cy'ingenzi, cyane ko ariho ibitekerezo by'abafana bitangirwa, ubuyobozi nabwo bukabigeza ku bw'Ikipe”.
Abafana bitabiriye iyi nama, bamurikiwe n'ubuyobozi bucyuye igihe, ishusho rusange y'ibikorwa byaranze Online Fan Club Zone 5, Umutungo n'imbogamizi zakomye mu nkokora kuzuza inshingano batorewe.
Muragijimana wari uyoboye Komite icyuye igihe, yashimiye uburyo abafana bababaye inyuma, abasaba no kuzabikorera ubuyobozi bushya ndetse bakazarushaho.
Mu izina rya Komite icyuye igihe, Muragijimana yavuze ko bazakora ibishoboka byose bagafasha ubuyobozi bushya, kuzuza inshingano batorewe.
Komite nshya yahawe inshingano zo gusubiza Online Fan Club Zone 5 k'umurongo, bikazakurikirwa no gutegura amatora, hashingiwe ku bizaba byavuye muri raporo zizahya zitangwa buri gihembwe.
Online Fan Club Zone 5 ni rimwe mu matsinda y’Abafana b’Ikipe ya APR FC rikomeye, rikaba ryariyemeje ko abafana baribarizwamo bagomba kuboneka ku mikino yose APR FC yakinnye, haba imbere mu gihugu no mu rwego mpuzamahanga.
What's Your Reaction?






