Abasifuzi b'Impanga b'Abanyarwakazi bakomeje kurikoroza mu gikombe cy'Afurika cy'Abagore

Jul 21, 2025 - 17:06
Abasifuzi b'Impanga b'Abanyarwakazi bakomeje kurikoroza mu gikombe cy'Afurika cy'Abagore

Aline Umutoni na Alice Umutesi, Abasifuzi b'Impanga b'Abanyarwandakazi, bakomeje kuvugisha abatari bacye muri Maroke, ahari gukinirwa imikino ya nyuma y'Igikombe cy'Afurika cy'Abagore.

Aba bari [Abakobwa] bahoze ari abakinnyi ba ruhago muri APR FC y'abagore nyuma bakaza kuvamo Abasifuzi, bari mu bari gushimwa uburyo bari gusifuramo iyi mikino igeze muri kimwe cya kabiri.

Ni gake abantu bavukana noneho by'akarusho b'Impanga, bisanga bahuriye mu Mwuga wo gusifura.

Ikinyamakuru cy'Ishyirahamwe rya ruhago muri Afurika [CAF], CAF Online dukesha iyi nkuru, cyatangaje ko aba bakobwa bakibwiye ko bari kwishimira uburyo bakabijije inzozi bakuranye zo kuzavamo Abasifuzi bo ku rwego mpuzamahanga.

Bavuga ko inzozi zo kuzavamo Abasifuzi, zatangiye bakiri abana, zikomeza ubwo bari bageze mu gihe cy'Ubwangavu.

Umutoni yagize ati:“Ndibuka ubwo twari mu Budage n'Ikipe y'Igihugu, njye n'Impanga yanjye, nibwo twatangiye kwiyumvamo ko tuzavamo abo turi bo uyu munsi”.

Nk'Abasifuzi, ntabwo dusifura ku mwanya umwe, njye [Aline Umutoni] ndi Umusifuzi wo hagati mu Kibuga, mu gihe Impanga yanjye [Alice Umutesi] ari Umusifuzi wo ku ruhande.

Umutoni yakomeje agira ati:“N'ubwo dusifura ku mwanya itandukanye, akazi kacu tugakora tugashyizeho Umutima, kandi niko twifuza ko bizakomeza”.

Yunzemo ati:“Nk'Impanga, twebwe duhuje byose, aho yusanga buri umwe ameze nka mugenzi we, ku buryo bidufasha mu gusohoza inshingano zacu”.

Yakomeje agira ati:“Nahisemo gusifura hagati, kuko ari njye mukuru, ikindi ninjye ufata inshingano no mu buzima busanzwe hagati yacu. Nkunda gufata ibyemezo. N'ubwo ngaragara nk'umuntu utuje cyane, mu Kibuga, ibintu biba bitandukanye”.

Yasoje agira ati:“Nka mukuru we, ikosa yakoze ndifata nk'iryanjye, bityo nkamukebura, nkamubuza kutazongera kurisubiramo. Kandi ibi niko twembi tubyemeranyaho”.

“N'iby'agaciro guhagararira Igihugu cyacu, noneho akarusho nk'Abasifuzi b'Impanga. Ntabwo twabona amagambo asobanura uko twiyumva, gusa turashimira Igihugu cyatwibarutse”.

Aba basifuzi bombi, bifuza kuzakomeza kuzamuka mu rugendo batangiye, ndetse bakagera no ku rwego rwo gusifura imikino irimo n'ayandi marushanwa yo ku Isi atandukanye.

Aline na Alice, baje batera ikirenge mu cya Mukansanga Salima, undi Munyarwandakazi nawe wabaye ikitegererezo mu basifuzi b'Igitsina gore.

Gusa, kuri ubu, Mukansanga wasezeye mu gusifura hagati mu Kibuga, asigaye yifashishwa nk'Umusifuzi wo kuri VAR.

What's Your Reaction?

Like Like 0
Dislike Dislike 0
Love Love 0
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 0