Rayon Sports yishyuye Rutsiro Miliyoni 8 Frw 'iyigurisha Habimana Yves'

Aug 10, 2025 - 10:56
Rayon Sports yishyuye Rutsiro Miliyoni 8 Frw 'iyigurisha Habimana Yves'

Habimana Yves wakiniraga Ikipe ya Rutsiro FC yo mu Karere ka Rutsiro mu Ntara y'i Burengerazuba, yaguzwe n'Ikipe ya Rayon Sports yo mu Mujyi wa Kigali.

Uyu mukinnyi mpuzamahanga w'Umunyarwanda, yari asigaje amasezerano y'Umwaka muri Rutsiro.

Rayon Sports byayisabye kurekura Miliyoni 8 z'Amafaranga y'u Rwanda, kugira ngo igure aya masezerano yari asigaranye.

Amasezerano Habimana yari yarasinyanye na Rutsiro FC, yavugaga ko mu gihe hagira Ikipe imwifuza amasezerano atararangira, yagura igihe yari asigaje.

Rayon Sports yaguze Habimana nka rutahizamu unyura ku ruhande imbere, nk'umusimbura wa Abeddy Biramahire werekeje muri ES Setif yo muri Algeria, mu ntangiriro z'uku Kwezi.

Mbere yo kwerekeza muri Rutsiro FC, Habimana yanyuze muri Gorilla FC.

Muri uyu Mwaka w'imikino [2024-25], yatsindiye Rutsiro FC ibitego 8 muri Shampiyona, binamufasha guhamagarwa mu Ikipe y'Igihugu, Amavubi.

Yitezweho kuzafasha Rayon Sports mu busatirizi, cyane ko uyu Mwaka izasohokera u Rwanda mu mikino ya CAF Confederation Cup.

Muri iyi mikino, Rayon Sports yatomboranye na Singida Black Stars yo mu gihugu cya Tanzaniya, mu ijonjora ry'ibanze.

What's Your Reaction?

Like Like 0
Dislike Dislike 0
Love Love 0
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 0