Musenyeri Harolimana yahaye amasezero ya mbere n'aya burundu Ababikira n’Abafureri 44

Aug 23, 2025 - 15:34
Musenyeri Harolimana yahaye amasezero ya mbere n'aya burundu Ababikira n’Abafureri 44

Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Ruhengeli, Musenyeri Vincent Harolimana, yahaye amasezerano ya mbere n'aya burundu, Ababikira n'Abafurere 44.

Abayahawe babarizwa mu Muryango w'Abagabuzi b'Amahoro ya Kristu – Umwami.

Washinzwe na Mama Donata Speciose Uwimanimpaye mu 2001, ukaba ugizwe n'abakobwa n'abahungu.

Misa yo gutanga aya masezerano, yabereye kuri Paruwasi ya Janja kuri uyu wa 22 Kanama [8] 2025.

Yitabiriwe n'abatandukanye bavuye mu gihugu hose, barimo abo mu nzego za Kiliziya, Abihayimana n'inzego za Leta.

Abitabiriye iyi Misa yatangiwemo aya masezerano, bahawe inyigisho yiganjemo iyo gutanga amahoro kuri bose, n'icyo bisobanuye.

Agaruka ku gisobanuro cy'Amahoro, Musenyeri Harolimana yagize ati:“Amahoro n'igihe abantu biyunze n'Imana n'abavandimwe. By'umwihariko, iyo habuze kwiyunga n'abavandimwe, nta mahoro ashoboka”.

Yakomeje agira ati:“Nk'abagabuzi b'Amahoro ya Kristu – Umwami, muzabikore aho muzajya hose. Bizabe intero n'inyikirizo. Bizave mu magambo bijye mu bikorwa. Ijambo ritanga amahoro, rihumuriza n'ibikorwa byubaka amahoro bizabarange”.

Musenyeri Harolimana yashimiye Mama Speciose Donata washinze uyu Muryango, agira ati:“Wabyaye neza, urakuza none ushyingiye Kiliziya”. 

Ababikira n'Abafureri b'abagabuzi b'Amahoro ya Kristu – Umwami, ni Imiryango ibiri yigenga, ihuriye kuri Charisme [Impano/Ingabire] haba mu Buzima, Imitungo no mu miyoborere.

Byose bishingiwe ku mategeko agenga uyu Muryango yemejwe na Kiliziya, taliki ya 13 Ukwakira [10] 2019.

Abitabiriye Misa yatangiwemo aya masezerano, bashimangiye ko uyu Muryango waje ukenewe, cyane ko utanga amahoro koko.

Ababyeyi bafite abana bahawe aya maseserano, bagaragaje ko kugira ngo bigerweho, byavuye ku muhate Mama Speciose n'abana babo.

Mu kiganiro THEUPDATE yagiranye n'Abakirisitu ba Paruwase ya Janja, bagaragaje ko abagabuzi b'Amahoro ya Kristu – Umwami ari ingenzi cyane.

Bati:“Abagabuzi b'Amahoro ya Kristu bafasha Kiliziya buri munsi. Ibi bishimangirwa n'uburyo bateje imbere aka gace. Bahashinze Ishuri ryigenga rifasha abafite kurirereramo bitabasabye kubajyana mu Mujyi

Uru rugendo rw’Imyaka 25 rw'uyu MUryango, rwerekanye ko ubutumwa bwawo bufite uruhare rukomeye mu buzima bw’Abanyamuryango na Kiliziya.

Amafoto

Musenyeri Harolimana yasabye abiyeguriye Imana kurangwa n'ibikorwa byubaka Amahoro

Uruzinduko rwa mbere rwa Musenyeri Harolimana ubwo yasuraga uyu Muryango taliki ya 11 Mutarama mu 2020

Ababikira n'Abafureri 44 bahawe Amasezerano na Musenyeri Harolimana.

What's Your Reaction?

Like Like 1
Dislike Dislike 0
Love Love 3
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 1
MUNEZA Ndi umunyamakuru n'umwanditsi, ndakubwira inkuru nkuko zabaye zifite ukuri naho zakomotse I am Journalist & Writer | I share real stories, told truthfully and from their original source.