Intara y'Amajyepfo: Minisitiri Habimana yasabye ubuyobozi kunoza imitangire ya Serivise

Aug 12, 2025 - 11:16
Intara y'Amajyepfo: Minisitiri Habimana yasabye ubuyobozi kunoza imitangire ya Serivise

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu mu Rwanda, Dominique Habimana yasabye abayobozi bo mu Ntara y'Amajyepfo, kunoza ibijyanye n'imitangire ya Serivise.

Yabigarutseho mu biganiro byamuhuje n'abayobozi bo muri iyi Ntara, kuri uyu wa 11 Kanama [8] 2025, mu ruzinduko ari kugirira muri iyi Ntara.

N'uruzinduko rugamije ugusuzuma aho iyi Ntara igeze mu rugendo rw’iterambere no kunoza ibikenewe gukosorwa. 

Muri ibi biganiro, Minisitiri Habimana, yibukije ko iterambere ry’Igihugu rishingira ku miyoborere myiza no gutanga Serivise zinoze ku baturage.

Yakomeje avuga ko kugira ngo bigerweho, inzego zose zigomba gukorana mu buryo bufatika, zikareba ibyagezweho n’ibikenewe kunozwa. 

Yunzemo ko n'ubwo hari intambwe imaze guterwa mu gutanga Serivise, hakiri byinshi byo kunoza kugira ngo abaturage barusheho kuyishimira no kuyibonamo, bityo bibafashe mu rugendo rw’iterambere.

Iyo nama, yabaye uburyo bwo kuganira ku mikoranire myiza hagati y’abayobozi abakozi, abafatanyabikorwa n’abaturage ndetse no gutegura uruzinduko mu Turere twa Huye, Gisagara na Nyaruguru.

Uru ruzinduko rugamije gusura ibikorwa by’iterambere bitandukanye.

Mu butumwa yahaye abari bitabiriye iyi nama, Minisitiri Habimana yagize ati:“Dushinzwe kwita ku mibereho n’iterambere by’umuturage. Niyo mpamvu dusabwa kumwegera no gukemura ibibazo bye ku gihe.”

Akomoza ku mitangire ya Serivise muri iyi Ntara, Minisitiri Habimana, yavuze ko iri ku gipimo cya 76%, ariko ko hakenewe kongerwamo imbaraga, kugira ngo urwo rwego ruzamuke.

Uretse ibyagarutsweho muri iyi nama, intego yayo nyamukuru, yari igamije kurebera hamwe ibyateza imbere buri muturage, kumutera ishema ryo gukunda Igihugu no kumwereka ko ubuzima bwe bwiza buturuka ku miyoborere imwitaho kandi ku gihe.

Minisitiri Habimana yagiye kuri uyu mwanya mu Kwezi gushize kwa Nyakanga [7] 2025, asimbuye Dr. Patrice Mugenzi.

Amafoto

Minisitiri Habimana, yasabye abayobozi bo mu Ntara y'Amajyepfo, kuboza birantega zikiri mu mitangire ya Serivise

Umuyobozi w'Intara y'Amajyepfo, Madame Kayitesi Alice, yijeje Minisitiri Habimana, gushyira ku murongo ibitaranozwa

Muri uru ruzinduko, Minisitiri Habimana, yasuye Uruganda rwo mu Karere ka Gisagara, rutanga Amashanyarazi ruyakuye muri Nyiramugengeri

What's Your Reaction?

Like Like 0
Dislike Dislike 0
Love Love 0
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 0
MUNEZA Ndi umunyamakuru n'umwanditsi, ndakubwira inkuru nkuko zabaye zifite ukuri naho zakomotse I am Journalist & Writer | I share real stories, told truthfully and from their original source.