Inkera y’Abahizi: Ouattara yatsinze Ibitego 2 byatandukanyije APR FC na Power Dynamos

Rutahizamu w'Umunya – Burkina Faso, Cheick Djibril Ouattara, yatsinze ibitego byatandukanye APR FC na Power Dynamos mu mukino w'Inkera y'Abahizi wakinwe kuri iki Cyumweru.
Uyu mukino wabimburiye iyo APR FC izakina muri iki Cyumweru, wari witabiriwe n'abakunzi bayo bakabakaba Ibihumbi 15.
Wakiniwe muri Sitade Amahoro i Remera mu Mujyi wa Kigali, kuri iki Cyumweru tariki ya 17 Kanama [8] 2025.
Uretse Ikipe ya Power Dynamos yo mu gihugu cya Zambiya, Inkera y’Abahizi yatumiwemo Azam FC yo mu gihugu cya Tanzaniya na Police FC yo mu Rwanda.
APR FC yinjiye neza muri uyu mukino, n'ubwo kuneyganyeza inshundura byabanje kugorana.
Ikipe ya Power Dynamos ntabwo yayoroheye, cyane ko ari Ikipe ifite Igikombe cya Shampiyona ya Zambiya.
Mu gice cya kabiri cy'uyu mukino, Umutoza wa APR FC, Taleb Abderrahim, yakoze impinduka zahise zitanga umusararu, Djibril Ouattara ahita anyeganyeza inshundura ku munota wa 49, ahita anasubyamo ku munota wa 52.
Ibi bitego, byakurikiwe no guhindura bamwe mu bakinnyi bari batangiye mu kibuga, hinjizwamo abakinnyi barimo; Alioum Souane, Mugisha Gilbert, William Togui, Denis Omedi na Byiringiro Gilbert, basimbuye Djibril Ouattara, Fitina Ombolenga, Hakim Kiwanuka, Pacifique Ngabonziza na Mamadou Sy
Nyuma y'uyu mukino washimishije abakunzi ba APR FC bari muri Sitade Amahoro, kuri uyu wa kabiri, urakurikirwa n'uwo APR FC izacakiranamo na AS Kigali, mu gihe Police FC izisobanura na Azam FC.
Uyu mukino uzahuza aya makipe yombi, uzakinirwa kuri Sitade yitiriwe Pelé, i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali.
Aya makipe uko ari ane [4], azahura hagati yayo, Ikipe izagira amanota menshi, ihite yegukana Igikombe.
Bivuze ko kuba APR FC yatangiranye amanota 3, ari intambwe ikomeye mu gihe igifitanye imikino na Azam FC na Police FC.
Amafoto
What's Your Reaction?






