Mukanemeye Madeleine wari Umufana wihebeye 'Mukura na Amavubi' yashyinguwe (Amafoto)

Mukanemeye Madeleine [Mama Mukura] wari warihebeye gufana Ikipe ya Mukura Victory Sports et Loisirs n'Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda y'Umupira w'Amaguru, Aamvubi, yashyinguwe mu Cyubahiro kuri uyu wa Kabiri tariki ya 05 Kanama [8] 2025, nyuma yo kwitabira Imana ku Cyumweru tariki ya 03 Kanama [8] 2025.
Yashyinguwe mu Irimbi ry'ahazwi nko ku Kamalayika, i Save mu Karere ka Gisagara mu Ntara y'Amajyepfo y'Igihugu.
Umuhango wo kumushyingura no kumusezeraho bwa nyuma, witabiriwe n'Abakunzi b’umupira w’amaguru n’umuryango mugari wa Mukura Victory Sports et Loisirs.
Wakurikiwe na Misa yasomewe kuri Paruwasi ya Save mu Karere ka Gisagara.
Urupfu rwa Mukanemeye wari ukunzwe n’abatari bake muri siporo Nyarwanda, rwashenguye abatari bacye by'umwihariko abakunzi ba Mukura Victory Sports et Loisirs, barimo na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane w'u Rwanda, Olivier Jean Patrick Nduhungirehe.
Abitabiriye igikorwa cyo kumusezeraho bwa nyuma, bari biganjemo abakinnyi abahoze ari abakinnyi, abayobozi n'abafana b'Ikipe ya Mukura Victory Sports et Loisirs, Abafana ba Kiyovu Sports, Rayon Sports na APR FC, ndetse n'abagize itsinda ry'abafana b'Ikipe y'Igihugu y'Umupira w'Amaguru, Amavubi.
Nyuma y'urupfu rwa Mukanemeye, Ishyirahamwe rya ruhago mu Rwanda, FERWAFA, bwifatanyije mu kababaro n'Umuryango we n'uw'abakunzi ba ruhago muri rusange, cyane ko mu gihe Mukanemeye yari akiri muzima, yashyigikiye Amavubi haba mu Mvura no mu bihe bisanzwe, yitabira Imikino itandukanye yabaga yakinnye, cyane iyakiniwe kuri Sitade mpuzamahanga ya Huye.
Uburyo yashyinguwemo n'ubutumwa bwatanzwe nyuma y'Urupfu rwe, byerekanye agaciro gakomeye yari afite mu muryango Nyarwanda n’Umupira w’Amaguru by’umwihariko.
Mu rwego rwo kumwubaha no guha agaciro Umurage yasize, ubuyobozi bwa Mukura Victory Sports et Loisirs, bwatangaje ko umwanya yicaragamo muri SItade mpuzamahanga ya Huye, utazongera kwicarwamo igihe iyi kipe izaba yakiriye imikino.
Mukanemeye Madeleine, yari yaravukiye mu Mudugudu wa Kabitoki, Akagari ka Munazi, mu Murenge wa Save mu 1922.
Yari Umwana w'Umuhererezi [Bucura] mu Muryango w'Abana umunani bavukanaga.
N'ubwo atarangije amashuri abanza, yahisemo gukomeza ubuzima akora akazi ko gutekera ababikira i Kibeho.
Mu 1965, yashatse umugabo ariko nta mwana yigeze abyara, maze ubuzima bwe burangwa no kwitangira abandi no kwiyegurira Siporo by'umwihariko Ikipe ya Mukura Victory Sports et Loisirs.
Yatangiye gukunda umupira akiri umwana ndetse akajya akina na bagenzi be b’abahungu.
Yagize amahirwe yo kwitabira imikino itandukanye harimo n’iyitabiriwe n’Umwami Mutara III Rudahigwa.
Kuva Mukura Victory Sports et Loisirs yashingwa mu 1963, ntiyongeye gutandukana nayo, ayiherekeza mu byishimo no mu bihe bikomeye kugeza mu Myaka ye ya nyuma.
Mu kiganiro yagiranye n’Itangazamakuru mu 2022, yavuze ko yishimiraga cyane gukurikirana imikino ya Mukura Victory Sports et Loisirs ndetse na Amavubi, yumvira kuri Radiyo igihe atashoboraga kugera ku kibuga.
Umuhango wo kumusezeraho, wabaye ishusho y’uko umuntu ashobora kugira uruhare rukomeye mu mibereho y’abandi n’Umuco w’Igihugu, binyuze mu gukunda no gushyigikira ibyo yizera.
Amafoto
What's Your Reaction?






