Minisitiri Mukazayire yasabye abitabiriye 'Isonga – Program' kudatesha agaciro Impano bafite

Umuyobozi wa Minisiteri ya Siporo mu Rwanda, Minisitiri Nelly Mukazayire, yasabye urubyiruko rwitabiriye Ingando [Imyitozo] ya Isonga – Program, kutazatesha agaciro Impano bafite n'ibyo bayigiyemo.
Yabigarutseho kuri uyu wa gatandatu, ubwo yasozaga ikiciro cya kane cy'imyitozo [Ingando], za Isonga – Program, zakorerwaga muri Groupe Scolaire Officiel de Butare [GSOB], mu Karere ka Huye mu Ntara y'Amajyepfo.
Iyi myitozo yari imaze Ibyumweru bibiri, niyo yasoje ikiciro cya mbere [Phase 1].
Yitabiriwe n'Abanyeshuri 569 bakina imikino itandukanye. Muri aba, 208 n'abakobwa, mu gihe 361 ari abahungu.
Bose bari mu kiciro cy'Imyaka iri hagati ya 11 na 18. Barimo kandi n'abatarengeje Imyaka 16 batoranyijwe mu mikino itandukanye ku rwego rw'Igihugu.
Asoza izi ngando [Imyitozo], Minisitiri Mukazayire yibukije abayitabiriye ko gutsinda gusa bidahagije, mu gihe hatabayeho gukorera hamwe, gufata ibyemezo aho rukomeye no kwihangana.
Ati:“Mwigirire ikizere, ntimukumve ko hari ikidashoboka. Bizabafasha gukamba inzozi z'ahazaza. Minisiteri n'abandi bafatanyabikorwa batandukanye, tubari inyuma, ngo tubaherekeze muri uru rugendo mwatangiye”.
Isonga Program ni gahunda yatangijwe mu 2021, nyuma y'uko Icyorezo cya Covid-19 kigenjeje macye.
Yatangiranye n'Abanyeshuri 599 bakina imikino itandukanye, barimo abakobwa 252 n'abahungu 347.
Bose batoranyijwe mu mashuri 17 mu gihugu hose, mu mikino itandatu itandukanye.
Iyi mikino igizwe na: Volleyball, Basketball, Handball, Imikino ngororamubiri, Gusiganwa ku Igare n'umupira w'amaguru.
Biteganyijwe ko ikiciro cya kabiri [Phase 2], izatangira mu kwezi gutaha kwa Nzeri [9] 2025.
Bitandukanye n'ikiciro kirangiye, kuri iyi nshuro, amashuri azava kuri 17 agere kuri 42, ndetse buri Karere muri 30 tugize Igihugu, kazagerwemo n'iyi Porogaramu.
Imikino izava kuri itandatu igere ku munani, nyuma yo kwiyongeremo Volleyball y'abantu bafite Ubumuga [Sitting Volleyball] na Goalball.
Biteganyijwe ko abanyeshuri 2,727 bakina imikino itandukanye, bazagerwaho n'iyi Porogaramu, nk'uko byatangajwe n'Umuyobozi wa Isonga-AFD, Dr. Clairon Niyonsenga.
Bamwe mu bazitwara neza binyuze muri iyi Porogaramu, bazatoranywamo abazahagararira u Rwanda mu mikino Olempike y'Urubyiruko yo ku rwego rw'Isi, izabera i Dakar muri Senegal mu Mwaka utaha w'i 2026.
Isonga – Program, iterwa inkunga n'Ikigega cy'Iterambere cy'Abafaransa, AFD.
Amafoto
What's Your Reaction?






