Itandukaniro ry’Umucamanza wigenga n’uwigira ikigenge mu mboni za Mukantaganzwa Domitilla

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Mukantaganzwa Domitilla, yibukije abacamanza, abanditsi n’abandi bakora mu nkiko ko inshingano yabo ya mbere ari ugutanga ubutabera bwuzuye kandi bunyuze mu mucyo.
Yabigarutseho tariki ya 13 Kamena 2025, mu nama yamuhuje n'abakorera mu ifasi y'Urukiko rw'Ikirenga, Urugereko rwa Rwamagana.
Mukantaganzwa yibukije abacamanza, abanditsi b'inkiko n'abakora mu nkiko ko inshingano yabo ya mbere ari uguha abaturage ubutabera bunoze kandi bunyuze mu mucyo, abasaba guhinduka no guhindura imikorere.
Abakorera muri iyi fasi, na bo bagaragarije Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga, Mukantaganzwa Domitilla, imbogamizi bagihura na zo zidindiza akazi kabo.
Mukantaganzwa Domitilla yavuze ko abakora nabi mu rwego rw’ubutabera badashobora kwihanganirwa.
Mu ifasi y’Urukiko Rukuru, Urugereko rwa Rwamagana, habarurwa imanza zisaga 3700 inyinshi muri zo zikaba ari iz’inshinjabyaha ziganjemo iz’ibyaha byo gusambanya abana, imanza z’ubutaka n’izindi. (RBA)
Amafoto
What's Your Reaction?






