Gatera Moussa yatangiye akazi k'Imyaka 2 muri AS Muhanga, ahiga kutazayimanura

Jul 10, 2025 - 19:30
Gatera Moussa yatangiye akazi k'Imyaka 2 muri AS Muhanga, ahiga kutazayimanura

Ikipe ya AS Muhanga, yatangaje bidasubirwaho ko Gatera Moussa ari Umutoza wayo mu Myaka ibiri iri imbere.

Uyu mutoza wasinyiye kuzatoza iyi kpe y'Akarere ka Muhanga kugeza mu Mwaka w'i 2027, ayigiyemo avuye mu a'y'Akarere ka Rutsiro, Rutsiro FC.

Nk'Umutoza mushya, Gatera yakoresheje imyitozo ye ya mbere kuri uyu wa Kane tariki ya 10 Nyakanga [7] 2025, imyitozo yakorewe kuri Sitade ya Muhanga.

The New Times

Iyi myitozo yo kuri uyu wa Kane, yitabiriwe n'abakinnyi 13, mu gihe Shampiyona iteganyijwe gutangira mu ntangiriro z'Ukwezi gutaha kwa Kanama [8].

Akomoza ku nshingano nyamukuru y'amasezerano ye muri AS Muhanga, Gatera yagize ati:“Nasabwe ko iyi kipe itazasubira mu kiciro cya kabiri, kandi nabyemeye. Tuzakora ibishoboka byose uyu muhigo tuwese”.

Yakomeje agira ati:“Uyu munsi twatangiye imyitozo turi abakinnyi 13, ariko tuzakora ibishoboka byose, mu Cyumweru gitaha tuzabe twamaze kubona abakinnyi bose tuzakoresha mu Mwaka utaha w'Imikino”.

Yunzemo ati:“Ntabwo akazi koroshye, kuko bisaba kubaka duhereye hasi, cyane ko abakinnyi iyi kipe ifite, benshi bakinaga mu kiciro cya kabiri, bityo bisaba gukoresha imbaraga kugira ngo bajye ku rwego rwo gukina Shampiyona y'ikiciro cya mbere. Niyo mpamvu, abakinnyi bashya baziyongeramo, bagomba kuba bari ku rwego rurusha urw'abahari”.

Mu rwego rwo kwitegura Umwaka mushya w'Imikino, Gatera yavuze ko AS Muhanga iteganya gukina imikino 3 ya gicuti, irimo uwa bazakina n'Ikipe ya Mukura VS&L, n'indi ibiri izabahuza n'amakipe yo mu Mujyi wa Kigali, n'ubwo atatangaje amazina yayo.

Gatera Moussa n'umwe mu batoza bafite ubunararibonye, yakuye mu makipe atandukanye yanyuzemo arimo: Sunrise FC, Isonga FC, Gorilla FC, Espoir, Rayon Sports FC n'Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda y'abakinnyi batarengeje Imyaka 17.

Amafoto

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

What's Your Reaction?

Like Like 0
Dislike Dislike 0
Love Love 0
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 0