Umuryango Izere Mubyeyi wiyemeje gukomeza gusigasira ireme ry’Uburezi budaheza

Jun 27, 2025 - 13:51
Jun 27, 2025 - 14:53
Umuryango Izere Mubyeyi wiyemeje gukomeza gusigasira ireme ry’Uburezi budaheza

Ababyeyi bafite abana barererwa mu Muryango ‘Izere Mubyeyi’, biyemeje gukomeza kugira uruhare mu kuwufasha gushyigikira Uburezi bw'abana bafite Ubumuga, hagamijwe gusigasira Uburezi budaheza.

Byagarutsweho kuri uyu wa 25 Kamena [6] 2025, ubwo hasozwaga Umwaka w'Amashuri muri uyu Muryango ukorera mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Kicukiro, mu Murenge wa Kanombe.

Uyu munsi wabimburiwe n'Igitambo cya Misa cyatuwe na Karangwa Thierry, Padiri mukuru wa Paruwasi ya Kanombe.

Iyi Misa kandi yanatangiwemo Isakaramentu rya Batisimu n'iry'Ukarisitiya, rihabwa bamwe mu bana barererwa muri uyu Muryango.

Akomoza ku ruhare rw'ababyeyi mu gushyigikira uyu Muryango, Twahirwa Innocent, umwe mu babyeyi baharerera ndetse unakuriye Komite y'ababyeyi, mu kiganiro yahaye THEUPDATE yagize ati:“Nk'Umubyeyi ufite Umwana ufite Ubumuga, nasanze Izere Mubyeyi ifite umwihariko uyigereranyije n'ibindi bigo. Bigisha abana badafite Ubumuga bakigana n'abafite Ubumuga, kandi buri bana bakigishwa hagendewe ku nteganyanyigisho yabo. Ibi nabibonyemo itandukaniro n'andi mashuri, bintera kuzana umwana wanjye kuharererwa”.

Twahirwa yasoje agira ati:“Ndasaba ababyeyi bagenzi banjye gushyigikira uyu Muryango, kuko kuva washingwa wagize uruhare mu buzima bw'abana bacu, bityo kuwutera ingabo mu bitugu bizawufasha mu rugendo umazemo imyaka 21”.

Ingabire Liliane ufite Umwana ufite Ubumuga urererwa muri Izere Mubyeyi, mu kiganiro na THEUPDATE yagize ati:“Umwana wanjye ari mu banyeshuri 15 basoje amasomo y'Umwaka wa gatatu w'Incuke, mbere y'uko batangira Umwaka wa mbere w'Amashuri abanza. Umwana wanjye avuka, yavutse ananiwe, bimugiraho ingaruka ku Bwonko, ndetse bimuviramo kugira Ubumuga. Gusa, ku Myaka 6 y'amavuko afite kuri ubu, ndashimira Umuryango Izere Mubyeyi wongeye kumugarurira ubuzima, aho kuri ubu utamutandukanya n'abandi bana nk'uko yari ameze mbere yo kuza kuharererwa”.

“Ndasaba ababyeyi bagenzi banjye by'umwihariko abafite abana bafite Ubumuga, kubazana muri uyu Muryango, aho kubahisha, kuko nabo ari abana nk'abandi, kandi Umuryango Izere Mubyeyi wagaragaje ko bishoboka”.

Murwanashyaka Etienne, Umwarimu mu Mwaka wa gatatu w'Amashuri y'Incuke, yavuze ko kwigisha abana barimo n'abafite Ubumuga nta tandukaniro ririmo.

Ati:“Umwana ufite Ubumuga n'Umwana nk'abandi. Itandukaniro riba mu buryo bafatwamo. Nk'urugero, niba tugiye kubagaburira, bisaba kubitaho byihariye, mu gihe cyo kwiga, dutegura amasomo amwe, ariko ku bana bafite Ubumuga, bisaba ko tuyoroshya kugira ngo bayumve birushijeho, ariko mu busanzwe rwose n'abana nk'abandi”.

Nk'umwe mu bafatanyabikorwa b'Umuryango Izere Mubyeyi, Karangwa Thierry, Padiri mukuru wa Paruwasi ya Kanombe yo muri Arkidiyosezi ya Kigali, yavuze ko bashimira uruhare rwawo mu gufasha abana bafite Ubumuga n'abadafite Ubumuga, gukura ku mubiri no muri roho.

Ati:“Uretse kwiga amasomo asanzwe, baniga amasomo arimo n'aya Kiliziya, bityo bikabubakamo Umunyarwanda mwiza n'Umukirisitu wifuzwa. Ababyeyi bagifungirana abana mu Nzu kuko bafite Ubumuga, nababwira ko atari byo, abana bafite Ubumuga n'ink'abandi, kandi bitaweho nabo bagiririra akamaro Umuryango Nyarwanda, kuko Imana yabaremye nk'uko yaremye abandi”.

Umuyobozi w'Ikigo Izere Mubyeyi, Ntihinyuka Francis, yashimiye abitabiriye uyu muhango wo gusoza Umwaka w'amashuri w'i 2024-25, avuga ko by'umwihariko kuba batanga uburezi ku bana bafite Ubumuga n'abadafite Ubumuga, biri mu rwego rwo gushyigikira gahunda ya Leta, aho buri Munyarwanda asabwa gufata umuntu ufite Ubumuga nk'abandi, aho kumuheza muri Sosiyete.

Umuryango Izere Mubyeyi washinzwe mu 2004, ushingwa n'ababyeyi bafite Abana bafite Ubumuga n'inshuti zabo.

Uyu Murango waje gushinga Ikigo cy'Ishuri, ukita Izere Mubyeyi – Jyambere, iki kikaba aricyo kigishirizwamo abana bafite Ubumuga, mu rwego rwo kubafasha kwibona mu Muryango Nyarwanda, aho guhezwa nk'uko byari bimeze muri icyo gihe.

Uretse ubumenyi n'uburere bavana muri iki kigo, abana bafite Ubumuga, bafashwa mu bindi bitandukanye, birimo na Serivise yo kubagorora Ingingo aho bishoboka.

Kugeza ubu, Umuryango Izere Mubyeyi urererwamo abana 183, barimo 68 bafite Ubumuga.

Amafoto

May be an image of 3 people

May be an image of 1 person

May be an image of 3 people

May be an image of 4 people

May be an image of 2 people and text

May be an image of 4 people and text

May be an image of 4 people, child and text

May be an image of 3 people, child and text

May be an image of 13 people and text

May be an image of 5 people, people studying and text

May be an image of 8 people and crocodile

Bamwe mu bana biga muri iki Kigo, borojwe Amatungo magufi mu rwego rwo gufasha Imiryango yabo kwiteza imbere

May be an image of 2 people and dais

Umuyobozi w'Ikigo Izere Mubyeyi, Ntihinyuka Francis, yashimiye Ababyeyi bakomeje kugira uruhare mu burere n'uburezi bihabwa abana

May be an image of textIsozwa ry'Umwaka w'Amashuri w'i 2024-25, ryahujwe n'Imurikabikorwa ry'ibagezweho n'Umuryango Izere Mubyeyi muri uyu Mwaka.

May be an image of 4 people

What's Your Reaction?

Like Like 0
Dislike Dislike 0
Love Love 0
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 1