Niyoyita utwara Ikamyo muri Kenya, yagaragaje akarengane bahurira nako mu Mahanga

Jul 13, 2025 - 14:44
Niyoyita utwara Ikamyo muri Kenya, yagaragaje akarengane bahurira nako mu Mahanga

Niyoyita Eric, n'Umushoferi w'Akamyo, ufungiye mu gihugu cya Kenya mu Mujyi wa Mombasa mu gace ka Changamwe.

Amakuru avuga kw'ifungwa rye, avuga ko azira Ipine ry’Imodoka rishaje.

Nyamara n'ubwo bimeze bitya, avuga ko arengana, ibyo ahurizaho na bagenzi be.

Ifungwa rya Niyoyita ryamenyekanye binyuze mu Mashusho yahererekanyijwe ku Mbuga nkoranyambaga kuri iki Cyumweru, tariki ya 13 Nyakanga [7] 2025.

Nyuma y'uko aya makuru agiye hanze, Abashoferi b'Abanyarwanda batwara Imodoka muri Kenya cyangwa bahanyuze, bavuze ko bahurira mu Nzira n'akarengane gakabije.

Nk’uko bigaragara mu mashusho yashyizwe hanze n’Ishyirahamwe ry’Abashoferi batwara Amakamyo bo mu Rwanda [ACPLRWA], Niyoyita Eric avuga ko yafunzwe amasaha arenga atanu azira ko Amapine y’Imodoka ashaje [Atari mashya], nyamara we n’abandi babibonye bemeza ko akimeze neza kandi yujuje ibisabwa.

Muri aya mashusho, Niyoyita avuga kugira ngo arekurwe yasabwe gutanga Amashilingi 10,000 ya Kenya [Ahwanye n’arenga Frw 100,000], aya kandi akayatanga nta Nyemezabwishyu ahawe. Yavuze ko yabifashe nko gutanga Ruswa.

Yakomeje avuga ko biri mu bigize akarengane Abashoferi b’Abanyarwanda bahurira na ko mu Mahanga, bikozwe na bamwe mu bashinzwe Umutekano.

Niyoyita yagize ati:“Uyu niwo mubabaro w'Abashoferi. Imodoka bari kundengera Ipine nayo ni akarengane. N'ubwo Ipine ryaba rishaje, Umushoferi ntiyafatwa nk'Igisambo”.

Muri aya mashushho, Niyoyita yasabye ubuyobozi bw’u Rwanda kugira uruhare mu kurengera Abashoferi bajya hanze y’Igihugu kuko ngo “abahura n'ibi bibazo ni benshi cyane.”

Iki kibazo cya Niyoyita, cyongeye kwibutsa ko atari ubwa mbere Abashoferi b’Abanyarwanda bakunze guhurira n'ibibazo muri Kenya n’ahandi. 

Bamwe muri bo, bavuga ko bakorerwa Ibikorwa bimeze nk'iby'Iterabwoba, Ruswa, gufatirwa ibikoresho byabo no gufatwa nabi n’inzego z’umutekano.

Hari kandi n'abanemeza ko hari aho bahagarikwa n’Abapolisi bashaka Amafaranga, mu igihe batayatanze bashinjwa amakosa atabaho.

Abashoferi bavuga ko Imodoka zituruka mu Rwanda zidahabwa agaciro nk’iz'ahandi, ndetse ko igihe hari ikibazo cy'ibikoresho cyangwa impapuro, Abashoferi b’Abanyarwanda babihomberamo cyane kurusha abandi.

Mu rwego rwo gukemura ibi bibazo, Abashoferi bagaragaje ko hakwiye kubaho urubuga rusobanutse rw’imikoranire n’inzego z’Umutekano zo hanze y'u Rwanda, cyane mu bihugu binyurwamo n’Ibinyabiziga bikora ubwikorezi bwambukiranya imipaka.

What's Your Reaction?

Like Like 0
Dislike Dislike 0
Love Love 0
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 0
MUNEZA Ndi umunyamakuru n'umwanditsi, ndakubwira inkuru nkuko zabaye zifite ukuri naho zakomotse I am Journalist & Writer | I share real stories, told truthfully and from their original source.