Rutsiro: Bishimiye itangira ry'imirimo yo kubaka Sitade ya Mukebera

Abaturage bo mu karere ka Rutsiro bishimiye ko Sitade ya Mukebera iri kubakwa ndetse biteze ko ikipe yabo ya Rutsiro FC izahita isubira kuhakinira bakajya bayireba bitabahenze kuko kuri ubu yakirira imikino yayo kuri Stade Umuganda mu Karere ka Rubavu.
Ikibuga cya Stade ya Mukebera cyari kimaze imyaka myinshi ari kibi kubera gupfukamo ibyatsi ndetse cyari cyaracukutsemo ibinogo n’ibindi byobo byinshi byabuzaga umupira gutembera neza n’abakinnyi bakavunika bihoraho.
Abaturage na bo ntibaryoherwaga no kubona ikipe yabo ikina mu Cyiciro cya Mbere, none ubu ibyishimo ni byose kandi ngo bizeye ko nicyuzura, Rutsiro FC izahita igaruka kuhakinira.
Mu kiganiro kirambuye n’Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Uwizeyimana Emmanuel, yatangaje ko muri iki gihe ikibuga kiri kubakwa na nyuma y’uko kizaba cyuzuye, ubuyobozi bw’umupira w’amaguru mu Rwanda n’ubw’Akarere bazasuzuma niba Rutsiro FC yagaruka kuhakinira.
Imirimo yo kubaka iki kibuga nigenda neza, ntihazemo kirogoya izarangira nyuma y’amezi atatu.
Ni ikibuga gisanzwe cyubatseho stade ntoya ya Mukebera inatwikiriye ariko yo ngo nta cyo izakorwaho.
Stade ya Mukebera iherereye mu Murenge wa Mushubati bugufi cyane y’umuhanda wa kaburimbo wiswe Kivu Belt, uhuza uturere dukora ku Kiyaga cya Kivu. (RBA)
Amafoto
What's Your Reaction?






