Itariki yo gutangira Shampiyona yatewe Ipine

Jul 21, 2025 - 22:04
Itariki yo gutangira Shampiyona yatewe Ipine

Mu gihe byari biteganyijwe ko Umwaka wa Shampiyona y'Igihugu cy'u Rwanda mu mupira w'amaguru itangira mu ntangiriro z'Ukwezi gutaha kwa Kanama [8] 2025, amakuru agera kuri THEUPDATE arahamya ko yamaze kwimurwa.

Ntagihindutse, biteganyijwe umunsi wa mbere uzakinwa ku wa Gatanu tariki ya 19 kugeza ku ya 21 z'Ukwezi kwa Nzeri [9] 2025.

Ni mu gihe mbere y'uko hakozwa izi mpinduka THEUPDATE yaboneye amakuru, byari biteganyijwe ko Shampiyona itangira tariki ya 15 Kanama [8] 2025.

Kwegezwa inyuma Ukwezi kose, byatewe na zimwe muri gahunda ziremereye z'amakipe y'ibikomerezwa imbere mu gihugu, zitaganyijwe mu Kwezi gutaha.

Nk'Ikipe ya Rayon Sports yabaye iya kabiri muri Shampiyona y'Umwaka ushize [2024-25], ifite igikorwa yise 'Umunsi w'Igikundiro', uyu ukaba uteganyijwe tariki ya 15 Kanama [8] 2025, Umunsi nyirizina wagombaga gutangiriraho Shampiyona.

Kuri uyu munsi, Rayon Sports izacakirana n'Ikipe ya Yanga Sports Club yo mu gihugu cya Tanzaniya, mu mukino uzakinirwa Kuri Sitade Amahoro, ntagihindutse.

Nyuma y'iminsi ibiri gusa, tariki ya 17 Kanama [8] 2025, Ikipe ya APR FC yegukanye Igikombe cya Shampiyona y'Umwaka ushize n'Igikombe cy'Amahoro, izakira Ikipe ya Simba Sports Club yo mu gihugu cya Tanzaniya, mu mukino biteganyijwe ko ariwo izerekaniraho abakinnyi bashya izakoresha mu Mwaka w'Imikino w'i 2025-26.

Tariki ya 23 Kanama [8] 2025, APR FC kandi izagaruka mu kibuga ikina undi mukino wa gicuti, umukino izakiramo Ikipe ya Kaizer Chiefs yo muri Afurika y'Epfo ntagihindutse.

Uretse gahunda z'aya makipe agaragara nk'agira ijambo riruta iry'andi makipe imbere mu gihugu, tariki ya 25 Kanama [8] 2025, Ikipe y'Igihugu Amavubi, izatangira umwiherero wo kwitegura amajonjora yo kujya mu Gikombe cy'Isi kizabera muri 'USA-Canada na Mexique' mu mwaka utaha.

Tariki ya 06 Nzeri [9] 2025, Amavubi azacakirana n'Ikipe y'Igihugu ya Nijeriya, mu mikino yo gushaka Itike yo kujya mu Gikombe cy'Isi kizabera muri 'USA-Canada na Mexique'.

Uyu mukino w'umunsi wa karindwi, uzakinirwa mu Mujyi wa Uyo mu gihugu cya Nijeriya.

Nyuma y'Iminsi itatu gusa, tariki ya 09 Nzeri [9] 2025, Amavubi azagaruka mu kibuga n'ubundi muri iyi mikino, akina umunsi wa munani, mu mukino uzayahuza n'Ikipe y'Igihugu ya Zimbabwe.

Uyu mukino, uzakinirwa muri Afurika y'Epfo, kuko Zimbabwe nta Kibuga kiri ku rwego rwo kwakira iyi mikino kemewe na FIFA ifite.

Ubwo imikino yo gushaka Itike yo kujya mu Gikombe cy'Isi izaba irangiye, biteganyijwe ko tariki ya 13 Nzeri [9] 2025, Ikipe ya APR FC na Rayon Sports zizisobanura mu mukino w'Igikombe kiruta ibindi 'Super Cup'.

Uretse izi gahunda z'amakipe, mu Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda, FERWAFA, harimbanyije ibikorwa byo kwitegura amatora ya Komite Nyobozi nshya, izasimbura icyuye igihe yayoborwaga na Munyantwali Alphonse, wafashe inshingano muri Kamena [6] 2023, asimbuye Nizeyimana Mugabo Olivier weguye ku mpamvu yise ize bwite.

Ibi bikorwa byose, ni bimwe mu bihurizwaho ko byabaye intandaro yo gutera Ipine itangira rya Shampiyona.

What's Your Reaction?

Like Like 0
Dislike Dislike 0
Love Love 0
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 0