Perezida Kagame yafunguye Zaria Court, atanga umucyo ku mushinga wa Kigali Sports City

Jul 28, 2025 - 23:28
Perezida Kagame yafunguye Zaria Court, atanga umucyo ku mushinga wa Kigali Sports City

Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Kagame Paul, yavuye imuzi ibijyanye na Kigali Sports City, Umushinga wo kugira Kigali Umujyi wa Siporo.

Yabigarutseho nyuma yo gufungura ku mugaragaro, Zaria Court.

Zaria Court n'Icyanya cy'Imikino n'Imyidagaduro cyubatse iruhande rwa Sitade Amahoro ivuguruye n'Inzu y'Imikino n'Imyigaduro ya Kigali, BK Arena.

Iki cyanya cyuzuye gitwaye abarirwa muri Miliyoni 25 z'Amadorali y'Amerika, kizajya gikorerwamo ibikorwa bitandukanye, birimo Imikino n'Imyidagaro.

Uretse Ibibuga, Zaria Court ifitemo Hotel y'Inyenyeri 4 ifite Ibyumba 80.

Cyubatswe na Masai Ujiri, Umushoramari w'Umunyanijeriya ufite Ubwenegihugu bwa USA. 

Mu kiganiro bahaye abitabiriye Ibirori byo gufungura ku mugaragaro Zaria Court, Masi Ujiri yabajije Perezida Kagame imvano yo kugira Kigali Umujyi wa Siporo.

Mu kumusubiza, yagize ati:“Ntabwo nigeze nkora Siporo byo ku rwego rwo hejuru. Ntabwo ndi intyoza mu gukura ubushabitsi. Gusa, nigira ku babikora kandi niteguye kugira icyo nakora. Niyo mpamvu nshyigikira abandi. Mu gihe ntakora Ubushabitsi, nshakira umwanya ababukora, kandi bakagera ku ntego”.

Yunzemo ati:“N'ubwo ntabaye Umusiporotifu w'Umwuga, Siporo iba mu ndangagaciro zanjye. Kandi mpora ntekereza ko iyo nza gukora Siporo nk'Umwuga hari icyo nari kugeraho. Mu gihe ngira uruhare mu bikorwa bihuriza abantu hamwe by'umwihariko binyuze muri Siporo, biranyura”.

Yavuze ko aha ariho havuye igitekerezo cy'Umushinga wa Kigali Sports City.

Akomoza ku ruhare rwa Siporo mu guteza imbere Ubukungu bw'u Rwanda, Perezida Kagame yavuze ko imaze kugira uruhare mu gutanga Imirimo ku batari bacye by'umwihariko binyuze mu bikorwa bibera muri Arena na Sitade.

Muri iki kiganiro, Perezida Kagame yaboneyeho kuvuga ko n'abandi bayobozi muri Afurika biteguye gushora muri Siporo, mu gihe bakomeza kubona ingero zibifatika byagezweho.

Akomoza ku Rubyiruko rw'Afurika, yavuze ko atari Umutwaro, ahubwo ari amahirwe.

Bityo ko ashishikariza buri umwe kurufasha mu rugamba rw'Iterambere no gukabya inzozi.

Masai Ujiri washinze Giants of Africa, yasoje iki kiganiro ashimira Perezida Kagame nk'umuyobozi ureba kure, by'umwihariko ku ruhare rwe mu guteza imbere u Rwanda n'Umugabane w'Afurika muri rusange , by'umwihariko no kwerekana Siporo ari imwe mu nkingi yafasha Afurika gutera imbere.

Twibutse ko Zaria Court yafunguwe mu gihe i Kigali hari kubera Iserukiramuco rya Giants of Africa, riri kuba ku nshuro ya 22 n'iya kabiri ribera mu Rwanda.

Ryatangiye tariki ya 26 Nyakanga [7] 2025, rikaba rizasozwa tariki ya 02 Kanama [8] 2025.

Uretse Perezida Kagame na Masai Ujiri, umuhango wo gufungura Zari Court witabiriwe n'abarimo, Umuherwe w'Umunyanijeriya Aliko Dangote ndetse n'Umuyobozi wa Basketball Africa League [BAL], Umunya-Senegal Amadou Gallo Fall.

Amafoto

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

What's Your Reaction?

Like Like 0
Dislike Dislike 0
Love Love 0
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 0