Kigali: Ibihugu 20 byitabiriye Iserukiramuco rya Giants of Africa (Amafoto)

Jul 28, 2025 - 22:24
Kigali: Ibihugu 20 byitabiriye Iserukiramuco rya Giants of Africa (Amafoto)

Nyuma y'Imyaka ibiri, Iserukiramuco ry'Afurika rizwi nka Giants of Africa Festival, ryagarutse mu Mujyi wa Kigali.

Kuri iki Cyumweru, ryafunguwe ku mugaragaro, mu Birori bidasanzwe byabereye mu Nzu y'Imikino n'Imyidagaduro ya Kigali, BK-Arena.

Ryafunguwe na Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Kagame Paul wari hamwe n'Umuyobozi wa  Giants of Africa, Masai Ujiri.

Urubyiruko rusaga 2000 ruvuye mu bihugu 20 byo ku Mugabane w'Afurika, rwari rwabukereye.

Ibikorwa bya Giants of Africa Festival byafunguwe kuri iki Cyumweru, bizasozwa tariki ya 02 Kanama [8] 2025.

Gusa, ku wa Gatandatu tariki ya 26 Nyakanga [7] 2025, bamwe mu bitabiriye Giants of Africa Festival, bitabiriye Umuganda rusange usozwa Ukwezi kwa Nyakanga [7], wabereye mu Murenge wa Gatenga, mu Karere ka Kicukiro.

Giants of Africa Festival n'Umushinga watekerejwe na Masai Ujiri, Umunyanijeriya ufite Ubwenegihugu bwa USA.

Ugamije guteza imbere Urubyiruko rwo ku Mugabane w'Afurika, binyuze mu Mikino, Ubuhanzi n'Ubugeni.

Kuri iyi nshuro, Giants of Africa Festival iri kwizihiza Imyaka 22.

Ibirori byo kuri iki Cyumweru, byasusurukijwe n'Abahanzi barimo: Kevin Kade, Ruti Joel, Boukuru, Chriss Eazy ndetse n'Umunyamideli, Sherrie Silver.

Uretse Perezida Kagame na Ujiri, ibirori byo gufungura Icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Giants of Africa Festival ku mugaragaro, byitabiriwe na Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Abdallah, Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire n'Umuyobozi wa Basketball Africa League [BAL], Amadou Gallo Fall.

Amafoto

President Paul Kagame speaks at the opening of the Giants of Africa Festival on Sunday, July 27, at BK Arena in Kigali, officially launching the week-long celebration running until August 2.

President Paul Kagame joined Masai Ujiri, co-founder of Giants of Africa, at BK Arena on July 27 for the opening show of the Giants of Africa Festival, a week-long celebration of youth, sports, culture, and community.

A group of youth perform inside the BK Arena during the Giants of Africa grand opening on Sunday, July 27-Dan Gatsinzi

Choreographer Sherrie Silver and musician Kevin Kade take over the stage in electric performance at the opening concert of Giants of Africa festival 2025 at BK Arena on Sunday, July 27-Photo by Dan Gatsinzi

Hundreds of delegates joined Rwanda for the opening ceremony of Giants of Africa festival in Kigali on Sunday, July 27

Dr. Utumatwishima Abdallah, Rwanda’s Minister of Youth and Arts, addresses young attendees during the Giants of Africa Festival at BK Arena in Kigali.

Shema Brian (MC Brian) from Rwanda and Nigeria’s Ojinika Obiekwe energize the crowd during the Giants of Africa Festival’s International Youth Day Forum on July 27.

Rwanda’s Minister of Sports, Nelly Mukazayire, attended the Giants of Africa Festival opening ceremony at BK Arena on the evening of July 27.

Masai Ujiri, Co-Founder of Giants of Africa, addresses the audience during the International Youth Day Forum at BK Arena on July 27.

Amadou Gallo Fall, President of the Basketball Africa League, was among the attendees at the ongoing Giants of Africa Festival held at BK Arena in Kigali.

Youth in attendance were treated to entertainment from a range of performers representing different parts of Africa during the festival’s opening night.

The New Times

The New Times

The New Times

The New Times

What's Your Reaction?

Like Like 0
Dislike Dislike 0
Love Love 0
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 0