Baltasar wamamaye mu ‘mashusho y’urukozasoni’ yakatiwe gufungwa Imyaka 18

Jul 3, 2025 - 10:34
Jul 3, 2025 - 11:13
Baltasar wamamaye mu ‘mashusho y’urukozasoni’ yakatiwe gufungwa Imyaka 18

Baltasar Ebang Engonga wahoze ari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iperereza ku bijyanye n’Imari (ANIF) muri Guinée Équatoriale, yakatiwe gufungwa Imyaka 18.

Engonga yamenyekanye cyane mu mpera za 2024, nyuma y’uko ku mbuga nkoranyambaga hasakaye amashusho amugaragaza ari mu bikorwa by’imibonano mpuzabitsina n’abagore byavuzwe ko barenga 400.

Muri aba bagore kandi, byatangajwe ko harimo n'ab’abayobozi bakomeye muri iki gihugu. 

Aya mashusho yasohotse bwa mbere ku rubuga nkoranyambaga rwa Whatsapp, nyuma ashyirwa ku zindi mbuga zirimo: Facebook, Instagram, TikTok na X.

Guhera icyo gihe, yatangiye guteza impaka imbere mu gihugu, no ku rwego mpuzamahanga.

Nyuma y'aya mashusho, Leta yakomeje gukora iperereza kuri Engonga, ryanamuviriyemo gutahurwaho ibindi byaha, bijyanye no kunyereza umutungo wa Leta. 

Yahise agezwa imbere y’Urukiko, ahaminywa ibyaha bikomeye bijyanye n’imicungire mibi y’umutungo rusange.

Rushingiye kuri ibi Byaha, Urukiko rwo muri Guinée Équatoriale rwamukatiye gufungwa imyaka 18.

Icyaha gikomeye kirimo icyo kunyereza amafaranga ya Leta agera kuri Miliyari y’Amasefa, Ifaranga rikorshwa muri iki gihugu.

Mu bindi byaha yashinjwaga, harimo kwikungahaza binyuranyije n’amategeko, gukoresha ububasha mu nyungu ze bwite no kunyereza umutungo rusange.

Ubushinjacyaha bwatangaje ko Engonga yanyereje Miliyoni 910, akenshi akayasesagurira mu bikorwa by’Ubusambanyi n’imyidagaduro yihariye. 

Bivugwa kandi ko ibimenyetso bikubiye mu nyandiko za Banki zifite konti zo mu mahanga n’amasezerano y’impimbano, byari bihagije kugira ngo ahamwe n’ibyaha.

Urubanza rwe rwatangiye taliki ya 30 Kamena [6] 2025, aho yareganwaga n’abandi bayobozi baregwa ubufatanyacyaha. 

Ubushinjacyaha bwamusabiye igifungo cy’imyaka 18, kigizwe n’imyaka 8 kubera kunyereza umutungo, imyaka 4 n’amezi 5 kubera kwikungahaza, n’imyaka 6 n’umunsi 1 ku cyaha cyo gukoresha ububasha nabi.

Taliki ya 02 Nyakanga [7] 2025, Urukiko rwanzuye ko ibimenyetso byose bigaragaza ko Engonga yakoze ibi byaha ku buryo budashidikanywaho, maze rumukatira imyaka 18. 

Urukiko rwanavuze ko uru rubanza ari rumwe mu zigaragaza icyuho gikomeye mu micungire y’ubuyobozi n’uburiganya bukabije mu nzego za Leta.

Baltasar Engonga wari ufite umugore n’abana batandatu, yakomeje kuvugwa mu Itangazamakuru bitewe n'ibikorwa bihabanye n’indangagaciro za rubanda, birimo no gufata amashusho y’imibonano mu biro bya Leta, muri hoteli mu bwiherero no hafi y’imigezi.

Abari bafatanyije nawe barimo n’abagore b’abayobozi, barimo mushiki wa Perezida, umugore w’umukuru wa Polisi n’abagore b'Abaminisitiri.

Ibi byatumye ahita yirukanwa ku mwanya w’ubuyobozi yari afite, arasimbuzwa mu gihe inzego z’Ubutabera zamukurikirana ku byaha byo gusesagura umutungo w’Igihugu no gusiga icyasha isura y’Igihugu ku rwego mpuzamahanga.

Abandi bantu bareganwa nawe, bazasomerwa imikirize y’imanza zabo mu minsi iri imbere.

Amafoto

What's Your Reaction?

Like Like 0
Dislike Dislike 0
Love Love 0
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 0
MUNEZA Ndi umunyamakuru n'umwanditsi, ndakubwira inkuru nkuko zabaye zifite ukuri naho zakomotse I am Journalist & Writer | I share real stories, told truthfully and from their original source.