Candy Basomingera wagizwe Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo ni muntu ki?

Jul 17, 2025 - 19:04
Candy Basomingera wagizwe Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo ni muntu ki?

Tariki ya 16 Nyakanga [7] 2025, Inama y'Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Kagame Paul, yemeje Candy Basomingera ku mwanya w'Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo mu Rwanda, MINISPORTS.

Basomingera w'Imyaka 37 y'amavuko, yasumbuye kuri uyu mwanya,  Uwayezu Jean-François Regis wari uwuriho kuva mu Kwezi k'Ukuboza [12] k'Umwaka ushize, 2024.

Mbere yo guhabwa uyu mwanya, Basomingera yari umuyobozi wungirije w'Ikigo cy'Igihugu gishizwe Ubukerarugendo bushingiye ku Nama, RCB.

Muri MINISPORTS, asanzemo Minisitiri Nelly Mukazayire, wayinjiyemo nawe mu Kwezi k'Ukuboza [12] mu 2024, asimbuye Richard Nyirishema.

Muri iyi Minisiteri kandi, azakorana na Rwego Ngarambe nk'Umunyamabanga wa Leta muri iyi Minisiteri.

Imwe mu myanya Basomingera yakozemo, irimo kuba umuyobozi ushinzwe ishami ry'Itumanaho muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga, Umuyobozi wari ushinzwe ibijyanye no gutegura Inama y'Ibihugu byakoronijwe n'Ubwongereza n'ibikoresha Ururumo rw'Icyongereza yabereye i Kagali mu Mwaka w'i 2022 ndetse n'umwanya w'umuyobozi mukuru ushinzwe ibijyanye n'Ibihugu byo muri Afurika yo hagati.

Hakoze kandi ku mwanya w'umuyobozi wungirije muri KMEFGI [Kigali Measure Evaluation Futures Group International], yabaye kandi mu mwanya ushinzwe ibijyanye na tekinike muri Komisiyo yo kurwanya Icyorezo cya SIDA [Technical Assistant & HIV National Aids Control Commission] ndetse n'umuyobozi wa Storex Africa Transit i Kinshasa muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Mu rwego rw'Amashuri, afite Impamyabushobozi y'ikiciro cya kabiri mu Ndimi n'Ububanyi n'Amahanga, yakuye muri Kaminuza ya London Metropolitan mu gihugu cy'Ubwongereza.

Nk'umukozi muri RCB [Rwanda Convention Bureau], yari afite inshingano zo gutegura ibijyanye n'imana mpuzamahanga zibera mu Rwanda n'ibindi bifitanye isano n'abifuza kuhashora Imari, gusa ntabwo ari umuntu wari uzwi cyane muri Siporo.

Ategerejwe n'akazi katoroshye muri iyi Minisiteri, cyane ko abaye Umunyamabanga uhoraho wa 5 mu Myaka itandatu ishize.

Muri iyi Myaka, bamwe mu banyuze kuri uyu mwanya barimo: Uwayezu Jean-François Regis, Nelly Mukazayire, Niyonkuru Zephanie, Shema Maboko Didier, Ntigengwa John na Col. Patrice Rugambwa.

Gusa, n'umwe mu basobanukiwe neza umurongo w'Igihugu mu bijyanye na Siporo, cyane ko u Rwanda rwiyemeje kuba Igicumbi cya Siporo zitandukanye haba mu Karere, Afurika no ku Isi muri rusange.

Ubwo yari i Dakar muri Senegal tariki ya 04 Gicurasi [5] 2025 mbere y'uko hakinwa imikino ya BAL [Basketball Africa League] mu cyerekezo cya Sahara [Sahara Conference], Basomingera yatanze ikiganiro cyari kigamije kwerekana uko Umugabane w'Afurika wakoresha Siporo mu kwiteza imbere.

Candy Basomingera, wari umuyobozi mukuru wungirije wa RCB, yagizwe  Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo - RUSHYASHYABasomingera yagizwe Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, asimbuye Uwayezu Jean-François Regis.

What's Your Reaction?

Like Like 0
Dislike Dislike 0
Love Love 0
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 0