Cricket: U Rwanda, Tanzaniya, Uganda na Zimbabwe bageze muri ½ cy’Irushanwa ryo Kwibuka

Jun 12, 2025 - 18:02
Jun 12, 2025 - 18:16
Cricket: U Rwanda, Tanzaniya, Uganda na Zimbabwe bageze muri ½ cy’Irushanwa ryo Kwibuka

Imikino y'Irushanwa ryo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, binyuze mu mukino wa Cricket igeze muri kimwe cya kabiri.

Iri rushanwa ritegurwa n'Ishyirahamwe ry'umukino wa Cricket mu Rwanda [RCA], mu rwego rwo guha icyubahiro Abatutsi bishwe muri Jenoside, by'umwihariko abari Abasiporotifu.

Nyuma y'uko kuri uyu wa Kane hakinwe iya nyuma aho buri kipe yagombaga guhura n'indi, yasize amakipe y'u Rwanda, Tanzaniya, Uganda na Zimbabwe zakatishije itike yo gukina imikino ya kimwe cya kabiri.

Mu mikino umunani [8] u Rwanda rwakinnye, rwazamutse ari urwa mbere n'amanota 14, nyuma yo gutsindamo irindwi [7] rugatsindwa umwe [1]. 

Rwakurikiwe n'Ikipe y'Igihugu ya Uganda n'amanota 12 nyuma yo gutsindwa imikino ibiri [2], Zimbabwe isoreza ku mwanya wa gatatu [3] n'amanota 10, mu gihe Tanzaniya yabaye iya kane [4] nayo ifite amanota 10.

Bivuze ko mu mikino ya kimwe cya kabiri iteganyijwe kuri uyu wa Gatanu, u Rwanda ruza gukina na Tanzaniya, mu gihe Uganda yisobanura na Zimbabwe.

Iyi mikino yombi itaganyijwe ku isaha ya saa 09:30 ku isaha ya Kigali, ikaba izakinirwa ku kibuga mpuzamahanga cya Cricket kiri i Gahanga mu Karere ka Kicukiro, ahari gukinirwa imikino y'iri rushanwa riri gukinwa ku nshuro ya 11.

Amakipe azegukana intsinzi, azahita akatisha itike yo gukina umukino wa nyuma uteganyijwe ku wa Gatandatu tariki ya 14 Kamena [6] 2025, mu gihe ayazatsinzwe azahurira mu mukino wo guhatanira umwanya wa gatatu.

Umwe mu mikino yo kuri uyu wa Kane yagennye uko amakipe yarangije akurikirana ku rutonde rusange, urimo uwo u Rwanda rutsinzemo Uganda ku kinyuranyo cya Wiketi 5 [Wickets 5].

Muri uyu mukino, u Rwanda rwatsinze tombola [Toss], ruhitamo gutangira rujugunya Udupira, mu gihe Uganda yatangiye umukino idukubita.

Igice cya mbere cy'uyu mukino [First Inning], cyarangiye Uganda igitsinzemo amanota 119, mu gihe u Rwanda rwakuye mu kibuga abakinnyi bayo batandatu [6], ibizwi nka [Wickets 6].

Uganda yatangiye igice cya kabiri isabwa gutsinda amanota 119 uteanyijeho inota 1, igahita yegukana intsinzi.

Ntabwo yorohewe n'Abanyarwandakazi, kuko muri Ova [Over] esheshatu [6] za mbere, u Rwanda rwari rumaze kuzitsindamo amanota 46.

Aya manota yahise ashyira igitutu kuri Uganda, bityo u Rwanda rutangira koroherwa n'umukino,

Muri Ova [Over] ya cumi n'umunani [18] n'Udupira tune [4], u Rwanda rwari rumaze gukuraho amanota yari yatsinzwe na Uganda, kuko rwari rumaze gutsinda amanota ijana na makumyabiri [120].

Muri izi Ova [Overs], Uganda yari yakuye mu kibuga abakinnyi batanu [5] gusa b'u Rwanda [Wickets 5].

Uretse amakipe yabonye itike ya kimwe cya kabiri, andi 5 asigaye yasoje imikino yayo akurikirana kuri ubu buryo:

Nijeriya yasoreje ku mwanya wa 5, Brazil isoreza ku wa 6, Malawi isoreza ku wa 7, Sierra Leone iba iya 8, mu gihe Kameroni yasoje ari iya nyuma [9].

Amafoto

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

No photo description available.

What's Your Reaction?

Like Like 0
Dislike Dislike 0
Love Love 0
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 0