Uwayezu François Régis yakuwe ku mwanya w’Umunyamabanga uhoraho muri MINISPORTS

Uwayezu François Régis yakuwe ku mwanya w’Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo mu Rwanda, MINISPORTS.
Ugukurwa kuri uyu mwanya, byamenyekanye binyuze mu Itangazo ry'ibyemezo by'Inama y'Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Nyakanga [7] 2025.
Iyi nama yari iyobowe na Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame.
Tariki ya 20 Ukuboza [12] 2024, nibwo Uwayezu Régis yagizwe Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, asimbuye Nelly Mukazayire wagizwe Minisitiri wa Minisiteri ya Siporo.
Uyu mwanya yari agiye kumaraho Amezi hafi 7, yawusimbuweho na Madamu Candy Basomingera, wakoraga mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe Iterambere [RBD].
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, aba ari umuyobozi mukuru ufite inshingano zo kugenzura imikorere no kuyobora ibikorwa byose bya Minisiteri.
Mbere yo kugirwa Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Uwayezu François Régis yakoze imirimo inyuranye, irimo kuba Umunyamabanga w'Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, Umuyobozi mu Ikipe ya Simba SC yo muri Tanzaniya ndetse n'Umuyobozi wungirije w'Ikipe y'Ingabo z'u Rwanda, APR FC.
Nyuma yo gukurwa kuri uyu mwanya, abakurikiranira hafi ruhago y'u Rwanda, bamushyize mu majwi mu bakandida bashobora guhatanira umwanya wo kuyobora FERWAFA, cyane ko ateganyijwe mu Kwezi gutaha kwa Kanama [8] 2025.
What's Your Reaction?






