Cricket: Nyuma y’imikino itandatu rutsinda, u Rwanda rwatsinzwe mu Irushanwa ryo Kwibuka

Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda yatsinzwe umukino wa mbere mu y'irushanwa ryo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Nyuma y'imikino itandatu rutsinda, Ikipe y'Igihugu ya Tanzaniya niyo yakuyeho aka gahigo, irutsinda mu mukino wa karindwi ku kinyuranyo cya Wiketi 7 [Wickets 7].
Uretse u Rwanda rwatsinzwe umukino warwo wa mbere muri iri rushanwa, ni nako byagenze kuri Uganda, kuko nayo yatsinzwe na Nijeriya ku kinyuranyo cy'amanota 5.
Mu mukino wahuje u Rwanda na Tanzaniya, u Rwanda rwatsinze tombora [Toss], ruhitamo gutangira umukino rukubita Udupira.
Igice cya mbere cy'uyu mukino, cyarangiye u Rwanda rugitsinzemo amanota 74, mu gihe Tanzaniya yari yakuye mu kibuga abakinnyi bose b'u Rwanda, ibizwi nka All out.
Ikipe y'Igihugu ya Tanzaniya yatangiranye igice cya kabiri n'ikizere kinshi, cyane ko yari yabujije u Rwanda gutsinda amanota menshi mu cya mbere.
Iki kizere ntabwo cyaraje amasinde, kuko muri Ova ya 11 [11 Overs] n'Udupira 2, bari bamaze gukuraho amanota yari yatsinzwe n'u Rwanda.
Mu gihe hari hasigaye Udupira 4 ngo iyi Ova [Over] irangire, Tanzaniya yari imaze gutsinda amanota 78, mu gihe u Rwanda rwari rwakuye mu kibuga abakinnyi bayo 3 gusa.
Uretse uyu mukino w'u Rwanda na Tanzaniya, mu wahuje Uganda na Nijeriya, Uganda yawutangiye neza, kuko igice cya mbere cyawo cyarangiye Nijeriya igitsinzemo amanota 73 muri Ova 20 [20 Overs], mu gihe yanakuye mu kibuga abakinnyi 9 ba Nijeriya.
Igice cya kabiri cyatangiye Uganda isabwa amanota 74 ngo yegukane umukino, ariko ntiyorohewe kuko Nijeriya yayibereye ibamba.
Ova 20 [20 Overs] z'igice cya kabiri, zarangiye Uganda izitsinzemo amanota 68, mu gihe Nijeriya yakuye mu kibuga abakinnyi bayo bose, ibizwi nka All out.
Mu gihe u Rwanda na Uganda rwatsindwaga, Zimbabwe yihereranye Sierra Leone iyitsinda ku kinyuranyo cya Wiketi 9 [Wickets 9], ari nako Brazil yatsindaga Kameroni ku kyinyuranyo cy'amanota 112.
Mbere y'uko hakinwa imikino ya ½ ku wa gatanu, ejo ku wa kane harakinwa iya isoza iyo guhura hagati y'amakipe yombi.
Nyuma y'uko zitsinzwe umukino w'umunsi wa gatandatu, kuri uyu wa Kane biraba ari ibicika, kuko u Rwanda na Uganda ziza kwisobanura mu mukino wo kwishakamo ikipe ya mbere, mu makipe icyenda yitabiriye iri rushanwa.
Kameroni izaba yisobanura na Tanzaniya mu mukino uzakinwa ku isaha ya saa 09:30 za Mugitondo, Malawi ikine na Zimbabwe. Ku isaha ya saa 13:30 z'Igicamunsi, Brazil izakina na Sierra Leone.
Imikino yose y'iri rushanwa ryo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 iri gukinirwa ku kibuga mpuzamahanga cya Cricket i Gahanga mu Karere ka Kicukiro.
Mu gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 31, iri rushanwa ritegurwa n'Ishyirahamwe ry'umukino wa Cricket mu Rwanda [RCA], riri gukinwa ku nshuro ya 11.
Ikipe y'Igihugu ya Uganda niyo imaze kuritwara inshuro nyinshi, aho imaze kuryibikaho inshuro enye [4] zose.
Amafoto
What's Your Reaction?






