Amakipe yamamaza Visit Rwanda, ari mu 10 ya mbere ku Isi yinjiza agatubutse

Ikipe ya Real Madrid yo muri Esipanye, iyoboye urutonde rw'amakipe 10 akomeye ku Isi, yakuye agatubutse mu kwamamaza binyuze ku myambaro yo gukinana imikino ndetse n'iyo gukoresha imyitozo.
Iki kigugu cyo muri Esioanye, gukurikiwe na kigenzi cyayo, FC Barcelona ku mwanya wa kabiri, nk'uko Ikinyamakuru Marca cyo muri Esipanye dukesha iyi nkuru kibigaragaza.
Aya mafaranga yabanzwe m'uy'akoreshwa k'Umugabane w'Uburayi, azwi nk'Amayero [€].
Gusa, n'ubwo imyanya ibiri ya mbere yihariwe n'aya makipe, Shampiyona y'Ubwongereza [Premier League], ifitemo amakipe 5, bikayigira iya mbere ikurura abatari bacye bifuza kuyamamarizamo ibikorwa byayo.
Ni mu gihe kandi, abakora ubucuruzi butandukanye ku Isi, babona Umupira w'amaguru nk'ahantu hihariye mu kumenyekanisha ibyo bakora mu buryo bwihuse.
Aha, abafite amakipe, barebye kure, kwamamaza ku Myenda [Imyambaro], babigira ubucuruzi budapfa kwigonderwa na buri ubunotse, dore ko butwara akayabo.
Uretse ubu buryo bwo kwamamaza ku Myenda, ubundi buryo amakipe akoresha mu gusarura amafaranga burimo: Amafaranga aturuka mu baterankunga, ayinjira ku Bibuga [Sitade], atangwa nk’umusanzu w’abanyamuryango n'ahandi hatandukanye.
N'ubwo bimeze bitya ariko, kwamamaza ku Myenda bigendana n'amabwiriza yihariye agenda amarushanwa amakipe yitabira, haba mu gihugu imbere no ku rwego mpuzamahanga.
Nko muri Shampiyona ya Esipanye izwi nka LaLiga, amabwiriza avuga ko kwamamaza ku Myambaro, Ikipe itagomba kurenza abafatanyabikorwa batanu,mu gihe muri Shampiyona y’Ubutaliyani [Serie A], Amakipe atarenza abafatanyabikorwa 4.
Urutonde rw'uko amakipe akurikirana:
1. Real Madrid
Yinyiza Miliyoni 190 €. Izi Miliyoni, zirimo 120€ bahabwa na ADIDAS, Uruganda rubakorera ibikoreho bya Siporo, hari kandi Miliyoni 70€ bahabwa na Sosiyete y'Ubwikorezi bwo mu Kirere, Fly Emirates.
Uretse Real Madrid, Fly Emirates ikorana n'andi makipe arimo: Arsenal yo mu Bwongereza na Lyon yo mu Bufaransa.
2. FC Barcelona
Yinjiza Miliyoni 183€. Arimo 105€ ihabwa na Nike, Uruganda rubakorera ibikoreho bya Siporo, hari kandi Miliyoni 70€ bahabwa na Spotify, Sosiyete icuruza ibijyanye na Muzika, ndetse na Miliyoni 8€, bahabwa na Televiziyo ya Ambiligh.
3. Paris Saint Germain
Iyi kipe yo Bufaransa, yinjiza Miliyoni 186€. Zirimo 70€ ihabwa Sosiyete y'Ubwikorezi bwo mu Kirere, Qatar Airways, Miliyoni 80€ ihabwa na Nike, Uruganda rubakorera ibikoreho bya Siporo, na Miliyoni 18€ ihabwa GOAT.
Ikora ikusanya makuru kuri iyi nkuru, Marca ntabwo yashoboye kubona amakuru y'amafaranga PSG ihabwa n'u Rwanda, binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda.
4. Manchester City
Ikipe ya Man City yinjiza Miliyoni 167.5€. Zirimo 76€ ihabwa na Puma, Uruganda rubakorera ibikoreho bya Siporo, Miliyoni 79€ bahabwa na Sosiyete y'Ubwikorezi bwo mu Kirere, Etihad Airways na Miliyoni 12.5€ bahabwa n'Uruganda rukora Amapine, Nexen Tire.
5. Manchester United
Iyi kipe izwi nk'Amashitani atukura, yinjiza Miliyoni 159€.
Zirimo Miliyoni 104€ ihabwa na ADIDAS, Uruganda rubakorera ibikoreho bya Siporo, Miliyoni 55€ bahabwaga na Team Viewer, gusa iyi ikaba yarasimbuwe na Snapdragon nyuma yo gusoza amasezerano.
6. Chelsea
Ikusanya Miliyoni 130€, arimo Miliyoni 70€ ikabwa na Nike, Uruganda rubakorera ibikoreho bya Siporo na Miliyoni 60€ ihabwa na Sosiyete ya Infinite Athlete.
7. Arsenal
Binyuze mu mamaserano ifitanye n’u Rwanda muri gahunda ya Visit Rwanda n'andi makampani atandukanye, Arsenal yinjiza Miliyoni 128€.
Zirimo Miliyoni 10€ na Visit Rwanda mu rwego rwo kumenyekanisha u Rwanda, Miliyoni 71€ ihabwa na ADIDAS, Uruganda rubakorera ibikoreho bya Siporo, ndetse na Miliyoni 47€ ihabwa na Sosiyete y'Ubwikorezi bwo mu Kirere, Fly Emirates.
8. Bayern Munich
Yinjiza Miliyoni 110€. Zirimo 60€ ihabwa na Adidas, Uruganda rubakorera ibikoreho bya Siporo na 50€ ihabwa na Sosiyete y'ibijyanye n'Itumanaho, Telecom.
9. Juventus
Yinjiza Miliyoni 110€. Zirimo 55€ ihabwa na ADIDAS, Uruganda rubakorera ibikoreho bya Siporo, hari kandi Miliyoni 45€ ihabwa na Jeep, Uruganda rukora imodoka ndetse na Miliyoni 10€ ihabwa na CyGames.
10. Liverpool
Ikipe ya Liverpool niyo isoza urutonde rw'amakipe 10 yinjiza menshi buri Mwaka, binyuze mu kwamamaza ku Myambaro [Imyenda].
Iyi Kipe ikusanya Miliyoni 91€, zirimo 31€ ihabwa na Nike, Uruganda rubakorera ibikoreho bya Siporo, hari kandi Miliyoni 47€ ihabwa na Standard Chartered na Miliyoni 9€ ihabwa na Expedia.
Nk'Igihugu kiri mu nzira y'Amajyambere, binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda igamije kumenyekanisha u Rwanda, u Rwanda rukorana n'amakipe 4 yo k'Umugabane w'Uburayi, aya akaba arimo: Arsenal, PSG, Bayern Munich na Atletic Madrid.
Muri aya makipe 4, 3 aza mu makipe 10 ya mbere ku Isi yinjiza agatubutse mu kwamamaza ku Myambaro.
What's Your Reaction?






