Umwana wa Prince William agiye kwiga mu ishuri ryizemo ba Minisitiri b’intebe b’Ubwongereza 20

Jun 16, 2026 - 14:18
Umwana wa Prince William agiye kwiga mu ishuri ryizemo ba Minisitiri b’intebe b’Ubwongereza 20

Igikomangoma cya Wales mu Bwami bw’Ubwongereza, George Alexander Louis, ategerejwe gutangira kwiga muri Eton College mu kwezi kwa Nzeri (9) uyu mwaka nk’uko byemejwe na Kensington Palace.

George w’imyaka 13 agiye gukurikira inzira ya se (Papa) nawe wanyuze muri iri shuri ribarizwa mu ntara ya Berkshire.

Eton College ni ishuri ryihagazeho, kuko amafaranga yishyurwa ku mwaka abarirwa mu 63,000 by’Amapawundi.

Abanyeshuri batangira kuryigamo bafite imyaka 13, imyaka George azuza mu kwezi gutaha.

Iki Gikomangoma ntabwo ari umuntu usanzwe muri Wales, kuko ni uwa kabiri mu bazasimbura Umwami w’Ubwongereza, Charles wa 3 ku Ngoma, inyuma ya se William.

Kensington Palace yatangaje ishuri George azigamo nyuma yo kurangiza muri Lambrook School.

Muri Lambrook School ntabwo yigagamo wenyuma, kuko yahigana na mushiki we, Charlotte n’umuvandimwe wabo, Louis.

Uretse Lambrook School, George yanyuze muri Marlborough College ishuri ryanizemo umubyeyi we (Nyina) Catherine.

Eton College, ni ishuri ry’amateka ryashinzwe mu kinyejana cya 15, rikaba ryaranyuzemo na ba Minisitiri b’Intebe b’Ubwongereza 20.

Nyirarume wa George, Prince Harry, ndetse na nyirarume mukuru Charles Spencer, na bo bize muri iri shuri bigamo bacumbitse.

William ubwo yari afite imyaka 18, yavuze ko yishimiye cyane ubuzima bwe muri Eton.

Yagize ati:“Nishimiye kuba narize muri Eton nk’undi munyeshuri wese”.

Mu mpera z’icyumweru gishize, George yagaragaye i Londres ari kumwe n’ababyeyi be n’abavandimwe mu birori bya Trooping the Colour.

Nk’umwe mu baragwa b’ingoma, George agenda amenyerezwa buhoro buhoro inshingano zo mu ruhame, harimo no gufatanya na se mu bikorwa byo gufasha abatishoboye mu gihe cya Noheri.

Amafoto

Umwami Charles III n’umugore we Princess Diana n’abana babo Prince William (Prince of Wales) and Prince Harry (Duke of Sussex)

Igikomangoma William n’umugore we Catherine (Kate) n’abana babo Prince George (13), Princess Charlotte (11) na Prince Louis (8).

What's Your Reaction?

Like Like 0
Dislike Dislike 0
Love Love 0
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 0
Habimana jean Paul Theupdate journalist