Nyamagabe: Ababyeyi bashimye uruhare rw’ingo mbonezamikurire mu kugabanya igwingira ry’abana

Jun 11, 2026 - 10:57
Nyamagabe: Ababyeyi bashimye uruhare rw’ingo mbonezamikurire mu kugabanya igwingira ry’abana

Ababyeyi bo mu Karere ka Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda, bashimye uruhare rw’Ingo Mbonezamikurire mu kwita ku mikurire n’uburere by’abana.

Babigarutseho mu birori byo kwizihiza Umunsi mukuru wahiriwe Imbonezamikurire y’abana bato (ECD Day) ku rwego rw’Akarere.

Uyu munsi wizihirijwe mu Murenge wa Musebeya kuri uyu wa Gatatu tariki ya 10 Kamena (6) 2026, wari ufite insangamatsiko igira iti ‘Ingo Mbonezamikurire, Igicumbi cy’Iterambere ry’Umwana Twifuza’.

Ababyeyi bo muri uyu Murenge baganiriye na THEUPDATE, bavuga ko ‘Ingo Mbonezamikurire z’abana bato zabafashije by’umwihariko mu burere bw’abana babo’.

Mu kiganiro n’Umunyamakuru wa THEUPDATE, Sinabubariga Judence yagize ati:“Ingo Mbonezamikurire zitaraza byaratugoraga. Twaburaga aho dusiga abana mu gihe tugiye mu mirimo. Rimwe na rimwe twabuzaga bakuru babo kujya ku Ishuri kugira ngo babasigarane mu gihe twagiye gushakisha. Rimwe na rimwe twavaga mu mirimo tugasanga bafite umwanda. Ariko kuri ubu, buri kimwe kiri ku murongo tubikesha Ingo Mbonezamikurire. Dushimishwa n’uko bigiramo ibizabagirira akamaro mu bihe biri imbere, birimo kubatoza kwitinyuka ndetse n’imikino inyuranye”.

Sinabubariga yasoje ashimira ubuyobozi bw’Igihugu buyobowe na Perezida Kagame Paul, bwatekereje iyi gahunda.

Uretse ababyeyi bashima iyi gahunda, yanashimwe by’umwihariko n’umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyamagabe ushinzwe imibereho myiza, Uwamariya Agnès.

Uwamariya wari umushyitsi mukuru muri ibi birori, yavuze ko Imbonezamikurire y’abana bato by’umwihariko binyuze mu ‘Ngo Mbonezamikure’ igira uruhare rukomeye mu mikurire yabo.

Ati:“Izi ngo zidufasha mu mikurire y’abana bato, kuko ubuzima bwabo burakurikiranwa, bagafatirwa ibipimo tukamenya uko bahagaze”.

Yakomeje agira ati:“Muri ibi bipimo, basuzumwa uko bahagaze mu bijyanye n’imirire, twasanga hari ufite ikibazo tukamukurikirana byihariye. Zadufashije mu guhwitura ababyeyi mu bijyanye no kwita ku bana, kuko inyigisho bakuramo zirimo kwita ku isuku, gutegura indyo yuzuye n’izindi bazikoresha no mu miryango”.

Muri ibi birori, Uwamariya yashimiye mu izina ry’Akarere ka Nyamagabe abafatanyabikorwa batandukanye bagira mu kwita ku mikurire y’abana.

By’umwihariko, hashimiwe ‘CARITAS Rwanda, DUFATANYE ORGANISATION, SOS Children’s Villages Rwanda (Gikongoro) n’abandi.

Mu myaka itanu ishize, imirire mibi mu bana yari ku ijanisha rya 51%.

Nyuma yo gutangira gushyira mu bikorwa gahunda y’Ingo Mbonezamikurire, kuri ubu imibare ikaba yaragabutse, ikaba ibarirwa kuri 29%.

Akarere kihaye intego yo kugera ku 10% mu bihe bya vuba, ndetse no kwiyemeza gushya iri gwingira burundu.

THEUPDATE yabonye amakuru ko kugeza ubu muri aka Karere habarizwa Ingo Mbonezamikurire z’abana bato (ECDs) 1,655.

Muri zo, izigera ku 1,483 zikorera mu ngo, 56 zigakorera ahahurira abantu benshi nko ku nsengero n’ahandi, mu gihe 114 zikorera mu bigo by’amashuri. Muri izi ngo zose, 2 zifatwa nk’Ingo z’ikitegererezo.

Iyi mibare THEUPDATE yabonye, igaragaza ko Ingo Mbonezamikurire z’abana bato muri aka Karere zibarizwamo abana 45,328 ndetse n’abarezi 6,047.

Amafoto

May be an image of one or more people

May be an image of one or more people, dais and text that says

May be an image of one or more people and dais

May be an image of one or more people

May be an image of child and studying

May be an image of one or more people, dais and text

May be an image of child and text

May be an image of one or more people, grass and text

May be an image of one or more people

May be an image of one or more people, grass and text that says

May be an image of child

May be an image of one or more people

May be an image of child

May be an image of child and football

Jabo Ngizwe

What's Your Reaction?

Like Like 0
Dislike Dislike 0
Love Love 0
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 0