Abanyakigali banyuzwe n’igitaramo cya UB40 Ft Ali Campbell (Amafoto)

Jun 10, 2026 - 10:01
Abanyakigali banyuzwe n’igitaramo cya UB40 Ft Ali Campbell (Amafoto)

Abitabiriye igitaramo UB40 Ft Ali Campbell cyaraye kibereye muri BK Arena i Remera mu Mujyi wa Kigali, banyuze n’iri tsinda rya muzika ryo mu Bwongereza.

Jean Marie Murwanashyaka umwe mu bakitabiriye, yavuze ko zimwe mu nshuro nke yishimye mu buzima bwe, zirimo no kwitabira iki gitaramo cyatangiye saa 19:00 kugeza saa 22:30.

Ati:“ Byanshimishije mu buryo ntaherukaga kwishimamo ku giti cyanjye”.

UB40 ni itsinda ryakanyujijeho guhera mu myaka ya za 1970 kugeza mu 2000 ndetse na 2010.

Ni ku nshuro ya mbere yari ije mu Rwanda ndetse n’iya kabiri muri Afurika.

Ahandi iri tsinda ryararimbiye muri Afurika, ni muri Afurika y’Epfo, aho bahakoreye ibitaramo bibiri hagati ya tariki ya 7-8 Kamena (6) 2026.

Mu kiganiro n’Ikinyamakuru cy’Abongereza BBC, Murwanashyaka yagize ati:“Ndi mu kigero cy’Imyaka 45 y’amavuko. Njye n’abandi bo mu kigero cyanjye, twanyuzwe n’iki gitaramo. Turishimira ko n’abakiri baton abo baje, bityo bakaba babonye ko mu gihe cyacu natwe tukiri bato twishimaga”.

UB40 Ft Ali Campbell baje gutaramira i Kigali bavuye mu bitaramo bakoze mu cyumweru gishize mu Mijyi ya Cape Town, Durban na Pretoria muri Afurika y’Epfo.

Ku mbuga nkoranyambaga, amashusho y’iki igitaramo agaragaza abantu benshi berekana ibyishimo kubera indirimbo z’iri tsinda zakunzwe cyane mu myaka ya za 1980 na 90.

Itsinda UB40 Ft Ali Campbell ryaje gutaramira i Kigali rivuye mu bitaramo bakoze mu cyumweru gishize mu mijyi ya Cape Town, Durban na Pretoria muri Afurika y'Epfo.

Ku mbuga nkoranyambaga, amashusho y'igitaramo cy'iri tsinda agaragaza abantu benshi berekana ibyishimo kubera indirimbo z'iri tsinda zakunzwe cyane mu myaka ya za 1980 na 90.

Zimwe mu ndirimbo z’iri tsinda zanyuze abitabiriye iki gitaramo, zarimo ‘Red Red Wine, Falling in Love with You ndetse na Kingston Town’ ziri mu zahagurukije imbaga yari muri BK Arena.

Ni igitaramo cyafashwe na benshi nk’icyari gihenze ugereranyije n’ibisanzwe bimenyerewe i Kigali, kuko itike zo kukitabira hari n’izagezaga ku 500,000 Frw.

Photos

Image

No photo description available.

No photo description available.

What's Your Reaction?

Like Like 0
Dislike Dislike 0
Love Love 0
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 0
Habimana jean Paul Theupdate journalist