Amerika: Karmelo yakatiwe imyaka 35 azira kwica Austin amuteye icyuma mu mutima

Jun 10, 2026 - 09:50
Amerika: Karmelo yakatiwe imyaka 35 azira kwica Austin amuteye icyuma mu mutima

Urukiko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, rwakatiye Karmelo Anthony imyaka 35 nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwica Austin Metcalf amuteye icyuma mu mutima.

Karmelo w’imyaka 19 y’amavuko wigaga mu ishuri ryisumbuye i Dallas muri Leta ya Texas, yishe Austin amwiciye ku kibuga cy’imyotozo ngororamubiri kiri shuri.

Uru rubanza rwongeye gukurura amarangamutima y’abatari bacye, bitewe n’ikibazo cy’amoko gikomeje gukaza umurego muri Amerika, cyane ko Karmelo ari umwirabura mu gihe Austin ari umuzungu.

Mu gihe ubu bwicanyi bwakorwaga muri Mata (4) 2025, Anthony yari afite imyaka 17 isatira 18, imyaka yari ifitwe na mugenzi we, Austin.

Abakora iperereza bavuga ko aba bahungu bigaga ku bigo bitandukanye, kandi batari baziranye mbere, ariko baje kurwanira kuri kuri Kuykendall Stadium aho bari bahuriye mu igerageza ryo gusiganwa ku maguru, mbere y’uko Anthony amutera icyuma muri uko gukozanyaho.

Uru rubanza rwateje impaka zikomeye k’umutekano ku mashuri n’ingingo yo kwirwanaho.

Abashinjacyaha bavuze ko Anthony yabanje gutera ubwoba Austin mbere yo kumwica abigambiriye, mu gihe abunganira uregwa bavuze ko ibyabaye byose Anthony yabikoze arimo kwirwanaho.

N’ubwo Anthony yari afite imyaka 17 igihe ibyo byabaga amategeko ya Leta ya Texas yemera ko akurikiranwa nk’umuntu mukuru.

Muri uru rubanza rwari rurerure, abashinja bazanye abamushinja barenga 20, bashingira ubuhamya bwabo ku byo babonye n’amaso yabo.

What's Your Reaction?

Like Like 0
Dislike Dislike 0
Love Love 0
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 0
Habimana jean Paul Theupdate journalist