Amerika: Batanu bakomerekeye mu gitero cyagabwe kuri Sitasiyo ya Gari ya Moshi

Jun 8, 2026 - 09:25
Amerika: Batanu bakomerekeye mu gitero cyagabwe kuri Sitasiyo ya Gari ya Moshi

Umujyi wa New York City muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, waraye ugabweho igitero cyakomerekeyemo abantu batanu.

Iki gitero cyagabwe kuri Penn Station, Sitasiyo ya Gari ya Moshi, rwagati i New York City mu masaha ashyira saa 19:30 nk’uko byasubiwemo na bimwe mu bijyamakuru byo muri Amerika, bivuga ko bikesha amakuru ishami rishinzwe Umuriro wa Amashanyarazi.

Muri iki gitero cyakoreshejwemo ibyuma, umwe yagikomerekeyemo bikomeye, babiri bakomereka byoroheje.

Uwagabye iki gitero yatawe muri yombi na Polisi ya New York City (NYPD), nyuma yo kumuhigira kutamubura.

Ni igitero cyagabwe mu gihe umutekano wari wakajijwe, hitegurwa urugendo rwa Trump aza kuhagirira.

Ibiro bya Trump (Whise House), bivuga ko ateganya kujya i New York City gukurikirana umwe mu mikino ya nyuma ya Shampiyona ya Baskeball muri Amerika, (NBA).

Abashinzwe umutekano babwiye CBS News, ko icyo gitero cyabaye mu buryo butateguwe ndetse kigakomeretsa uwari hafi aho.

ABC News ivuga ko ukekwaho icyaha yari afite ibibazo by’ihungabana ryo mu mutwe kandi yafashwe na Polisi yo mu ishami rya Amtrak.

Ishami ry’umuriro ryatangaje ko abakomeretse bajyanywe kuvurirwa mu bitaro bya Bellevue Hospital.

Sitasiyo ya Gari ya Moshi ya Penn Station iherereye munsi ya Madison Square Garden, ahasanzwe hakinirwa n’ikipe ya New York Knicks.

What's Your Reaction?

Like Like 0
Dislike Dislike 0
Love Love 0
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 0
Habimana jean Paul Theupdate journalist