Amerika: Abadepite banyuranyije na Trump ku mfashanyo ya gisirikare igenewe Ukraine

Jun 5, 2026 - 10:05
Amerika: Abadepite banyuranyije na Trump ku mfashanyo ya gisirikare igenewe Ukraine

Inteko ishinga amategeko ya Amerika umutwe w’abadepite, wemeje itegeko ryo guha Ukraine imfashanyo by’umwihariko iya gisikare no gufatira ibihano Uburusiya.

Muri aya matora, Abarepubulikani barenga 10 bahangaye ubuyobozi bwabo, batora bashyigikira uyu mushinga.

Ku wa kane, Abarepubulikani 18 bifatanyije n’Abademokarate mu gushyigikira iri tegeko ryiswe ‘Ukraine Support Act’, ryatowe ku majwi 226, mu gihe 195 barirwanyije.

Kwemeza iri tegeko, ni kimwe mu bimenyetso bya vuba bigaragaza ukutavuga rumwe hagati y’Abarepubulikani na Perezida Trump.

Mbere yo guhinduka itegeko, uyu mushinga uzabanza kwemezwa na Sena yiganjemo Abademokarate, ushyirweho umukono na Trump, ubone guhinduka itegeko.

Muri iki cyumweru kandi, bamwe mu Barepubulikani bari mu nteko ishinga amategeko, bashyigikiye umwanzuro wambura Trump uburenganzira ku bikorwa bya gisirikare mu ntambara Amerika na Isiraheli bagabye ku gihugu cya Iran, bavuga ko nta nyungu Igihugu cyabo kiyifitemo.

Byitezwe ko n’uramuka wemejwe, ‘Ukraine Support Act’ uzatanga indi mfashanyo ya Miliyari irenga y’Amadolari ya Amerika yo mu rwego rw’umutekano no kongera kubaka Ukraine.

Uretse ibi kandi, uzatanga uburenganzira bwo gukoresha Miliyari 8 z’Amadolari ya Amerika nk’inguzanyo yo gukoresha mu bikorwa bya gisirikare muri Ukraine.

What's Your Reaction?

Like Like 0
Dislike Dislike 0
Love Love 0
Funny Funny 1
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 0
Habimana jean Paul Theupdate journalist