U Rwanda rwafunguye sitasiyo ya mbere muri Afurika igenzurira ikirere hejuru cyane (Amafoto)
U Rwanda rwatangije ku mugaragaro Automatic Upper-Air Station, Sitasiyo ya mbere ikora igenzura ry’ikirere cyo hejuru cyane.
Umuhango wo gutaha iyi Sitasiyo inafite ubushobozi mu rwego rw’ubumenyi bw’ikirere n’ikorwa ry’iteganyagihe, wabereye mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo kuri uyu wa kane tariki ya 04 Kamena (6) 2026.
Iyi Sitasiyo yitezweho kuzamura ubushobozi bw’Igihugu mu guteganya ibihe n’ikirere, gukurikirana imihindagurikire y’ibihe no gutanga amakuru yo kuburira abaturage hakiri kare ku ngaruka zishobora guterwa n’ibihe bidasanzwe.
Yubatswe ku bufatanye bw’inzego zitandukanye zirimo ‘Minisiteri y’Ibidukikije, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda), Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere (UNDP) ndetse n’izindi nzego zifite uruhare mu kurengera ibidukikije no guteza imbere ubushobozi bwo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.
Mu muhango wo kuyitangiza ku mugaragaro, Minisitiri w’Ibidukikije, Valentine Uwamariya, yavuze ko iyi sitasiyo ari intambwe ikomeye mu rugendo rw’u Rwanda rwo gukoresha ikoranabuhanga n’ubumenyi mu kurinda abaturage ingaruka ziterwa n’imihindagurikire y’ikirere no kunoza igenamigambi rishingiye ku makuru yizewe.
Automatic Upper-Air Station ikora ikusanya amakuru y’ikirere cyo mu bice byo hejuru by’ikirere hifashishijwe ibikoresho by’ikoranabuhanga bigezweho.
Aya makuru afasha abahanga kumenya imiterere y’umwuka, ubushyuhe, umuvuduko w’ikirere, ubushuhe n’imiyaga iri mu bice byo hejuru cyane.
Iyo mibare ni ingenzi cyane mu guteganya imvura, umuyaga mwinshi, amapfa ndetse n’ibindi biza bishobora kugira ingaruka ku buzima bw’abaturage n’ubukungu bw’Igihugu.
Abashinzwe ubumenyi bw’ikirere bavuga ko amakuru atangwa n’iyi Sitasiyo atazafasha u Rwanda gusa, ahubwo azashyirwa no mu miyoboro mpuzamahanga y’amakuru y’iteganyagihe, bityo igihugu gitange umusanzu mu rwego rw’isi mu gukurikirana no gusobanukirwa impinduka z’ikirere zikomeje kwibasira isi.
Automatic Upper-Air Station ifite uruhare rukomeye mu gukemura ikibazo cy’ibyuho by’amakuru y’iteganyagihe byagaragaraga mu bihugu byinshi bya Afurika.
Mu kiganiro cyahurije hamwe abayobozi, impuguke n’abafatanyabikorwa mu iterambere cyabereye i Huye nyuma y’itangizwa ry’iyi sitasiyo, hibanzwe ku buryo bwo kongera amakuru y’iteganyagihe aboneka, gushimangira uburyo bwo kuburira abaturage hakiri kare ndetse no kongera ubushobozi bwo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.
Kubaka Automatic Upper-Air Station, bigaragaza umuhate w’u Rwanda mu gushyira imbere ubushakashatsi, ikoranabuhanga n’ingamba zo kurinda abaturage ibiza bikomeje kwiyongera bitewe n’imihindagurikire y’ikirere.
Abaturage, cyane abakora ubuhinzi n’ubworozi, ni bamwe mu bazungukira cyane ku makuru azajya atangwa n’iyi sitasiyo.
Iteganyagihe ryizewe rizabafasha gufata ibyemezo byiza ku gihe cyo gutera, gusarura no kurinda imyaka n’amatungo ingaruka z’ibihe bikabije.
Ni mu gihe kandi inzego zishinzwe guhangana n’ibiza zizajya zibona amakuru ku gihe, bikorohereze gutegura ibikorwa byo kurinda abaturage n’ibikorwaremezo.
Uretse guteza imbere ubushakashatsi n’ubumenyi bw’ikirere, iki gikorwaremezo kizafasha no kongera ubufatanye hagati y’u Rwanda n’ibigo mpuzamahanga bikora ubushakashatsi ku kirere.
Mu gihe isi ikomeje guhangana n’ingaruka zikomeye z’imihindagurikire y’ibihe zirimo imyuzure, amapfa n’inkubi z’umuyaga, gutangiza Automatic Upper-Air Station byafashwe nk’intambwe ikomeye izafasha kurushaho gutegura ejo hazaza hashingiye ku makuru yizewe n’ubumenyi bugezweho.
THEUPDATE yabonye amakuru ko Automatic Upper-Air Station yuzuye itwaye arenga Miliyoni Eshatu z’Amadolari ya Amerika, ni ukuvuga arenga Miliyari Enye z’Amafaranga y’u Rwanda.
Amafoto
What's Your Reaction?
Like
0
Dislike
0
Love
0
Funny
0
Angry
0
Sad
0
Wow
0



