Rwanda: Minisitiri w’Intebe yavuze ku kongera umushahara fatizo, izamuka ry’ibiciro n’ingamba zo kurinda ubukungu

Jun 6, 2026 - 17:22
Rwanda: Minisitiri w’Intebe yavuze ku kongera umushahara fatizo, izamuka ry’ibiciro n’ingamba zo kurinda ubukungu

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 6 Kamena (6) 2026, Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru cyagarutse ku bibazo n’ingamba birebana n’ubukungu, imibereho y’abaturage ndetse n’umutekano w’ubuzima bw’Abanyarwanda muri rusange.

Uretse Minisitiri w’Intebe, hari kandi n’abandi bayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique.

Iki kiganiro cyabereye mu Biro bya Minisitiri w’Intebe, cyakozwe mu gihe ibihugu byinshi ku Isi bikomeje guhura n’ingaruka z’izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli n’ibindi bicuruzwa bikenerwa mu buzima bwa buri munsi, bivugwa ko byashingiye ku ntambara iri mu Burasirazuba bwo hagati, Amerika na Isiraheli byagabye ku gihugu Iran.

Mu ngingo zagarutsweho harimo ikibazo cy’umushahara fatizo, aho bamwe mu Banyarwanda bakomeje gusaba ko wongerwa kugira ngo ujyane n’izamuka ry’ibiciro ku masoko.

Dr. Nsengiyumva yavuze ko iki kibazo kigomba kureberwa ku mpande zombi, haba ku mukozi ndetse no ku mukoresha.

Yasobanuye ko n’ubwo kongera umushahara fatizo bishobora kunezeza abakozi, bishobora no kongera ibiciro by’umusaruro ku bakoresha, bikaba byanatuma bamwe bagabanya umubare w’abakozi.

Yatanze urugero rw’umukoresha ushobora kugabanya abakozi niba amafaranga yo kubahemba yiyongereye cyane, bityo bikongera ikibazo cy’ubushomeri.

Ku bijyanye n’abayobozi b’inzego z’ibanze n’abarimu basaba nkunganire yihariye kubera izamuka ry’ibiciro, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, yavuze ko ubusabe bwabo buzaganirwaho.

Yagaragaje ko Leta izakomeza kureba uburyo ubufasha bwatangwa hakurikijwe ubushobozi bw’ubukungu bw’Igihugu n’ibikenewe byihutirwa.

Akomoza ku kibazo cy’izamuka ry’ibikomoka kuri peteroli, Dr. Nsengiyumva yavuze ko n’ubwo ibiciro bishobora gukomeza kuzamuka kubera impamvu zituruka ku masoko mpuzamahanga, u Rwanda rufite ibigega bihagije kandi nta mpungenge z’uko yabura ku isoko ry’imbere mu gihugu.

Yavuze ibi mu gihe Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwaraye rutangaje ibiciro bishya b’ibikomoka kuri peteroli, aho Litiro ya Lisansi yakomeje kuba 2.938 Frw, mu gihe iya mazutu yageze kuri 2.927 Frw ivuye kuri 2.205 yaguraga mu kwezi kwa Mata (4) 2026.

Ku ngaruka zirebana n’intambara ikomeje kurikoriza mu bihugu byo Burasirazuba bwo hagati, yavuze ko Leta yateguye ingamba zihagije zo kugabanya ingaruka zayo ku bukungu bw’u Rwanda.

Yaboneyeho gukomeza gusaba Abanyarwanda gukomeza gukurikiza inama n’amabwiriza bitangwa n’ubuyobozi kugira ngo igihugu kibashe guhangana n’ibi bibazo.

Mu rwego rw’ubuzima, Dr. Nsengiyumva yijeje Abanyarwanda ko u Rwanda rwiteguye gukumira icyorezo cya Ebola cyagaragaye mu bihugu bituranyi birimo Repubulika ya Demokarasi ya Congo na Uganda.

Yavuze ko ingamba zo gukurikirana, gukumira no kwita ku bakekwaho cyangwa abanduye zashyizweho kandi ko nta mpungenge zikomeye zihari.

Mu rwego rw’uburezi, yasobanuye ko hari gahunda zo kongerera ubushobozi abarimu bize mu myaka yashize kugira ngo ubumenyi bwabo bujyane n’impinduka n’ikoranabuhanga rigezweho ku Isi.

Iki kiganiro cyasoje Dr. Nsengiyumva ashimira Ikipe ya RSSB Tigers BBC nyuma yo kwandika amateka yo kwegukana irushanwa rya Basketball Africa League (BAL), avuga ko ari ishema rikomeye ku Rwanda ndetse n’urugero rwiza ku yandi makipe.

Yasoje agaragaza ko hari umusaruro utangiye kuboneka mu ngamba za Leta, zirimo kwiyongera kw’abakoresha imodoka rusange no guteza imbere imodoka zikoresha amashanyarazi, ibintu avuga ko bizafasha kugabanya ingaruka z’izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli no guteza imbere ubukungu burambye.

What's Your Reaction?

Like Like 1
Dislike Dislike 0
Love Love 0
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 0