Afurika y’Epfo: 12 biciwe mu gitero cy’urufaya rw’Amasasu i Johannesburg

Jun 10, 2026 - 09:41
Afurika y’Epfo: 12 biciwe mu gitero cy’urufaya rw’Amasasu i Johannesburg

Abantu 12 nibo bamaze kwemezwa ko bishwe mu gitero cy’urufaya rw’amasasu cyagabwe mu gace ka Cleveland gaherere mu Mujyi wa Johannesburg, nk’uko Polisi ya Afurika y’Epfo yabitangaje.

Iki gitero cyabaye mu ijoro ryo ku wa Kabiri mu mudugudu utubatse mu buryo busanzwe (Informal Settlement).

Uretse 12 bamaze kumenyekana ko bapfuye, 9 bakomeretse bikomeye bihutiwe kujyanwa kwa muganga.

Polisi yatangaje amakuru y’ibanze agaragaza ko abantu barenga 10 bakekwaho kugira uruhare muri icyo gitero bagejejwe n’imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Quantum y’umweru hafi ya Sitasiyo icuruza Lisansi.

Abakekwa binjiye muri uyu mudugudu banyuze ku marembo atandukanye, batangira kurasa abaturage bari mu bice bitandukanye mbere yo guhunga bakoresheje Toyota Quantum.

Nyuma yo kwakira ubutumwa bubahuruza, Abapolisi bageze muri Cleveland ahagana saa tanu n’iminota 10 z’ijoro ku isaha yo muri Afurika y’Epfo.

Muri12 bapfuye, harimo abagabo 8 n’abagore 3 bahise bitabira Imana aho barasiwe, mu gihe undi mugabo yapfiriye kwa muganga nyuma yo gukomeretswa bikomeye.

Serivisi z’ubutabazi n’abaganga, bahise boherezwa i Cleveland kugira ngo bite ku bakomerekeye muri iki gitero, mu gihe iperereza rigikomeje.

Polisi yavuze ko impamvu y’iki gitero itaramenyekana kugeza ubu, gusa hahise hatangira igikorwa cyo guhiga no gushakisha abakekwaho uruhare muri ubu bwicanyi.

Afurika y’Epfo iri mu bihugu bifite umubare munini w’ubwicanyi ku Isi, aho impuzandengo y’abagera kuri 60 bicwa buri munsi.

Ibitero by’amasasu bikunze kugaragara cyane mu duce dutuwe n’abaturage batishoboye, rimwe na rimwe bikaba bifitanye isano n’amatsinda y’abagizi ba nabi cyangwa amakimbirane bwite.

Amafoto

What's Your Reaction?

Like Like 0
Dislike Dislike 0
Love Love 0
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 0
Habimana jean Paul Theupdate journalist