RAC iyoboye ibigo bifite amakipe menshi yageze kuri finale ya GMT 2026

Jun 11, 2026 - 11:58
RAC iyoboye ibigo bifite amakipe menshi yageze kuri finale ya GMT 2026

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gucunga Ibibuga by’Indege n’ibikorwa bijyanye no kuyobora Indege mu Kirere (RAC), kiyoboye ibindi mu kugira amakipe menshi yageze ku mukino wa nyuma w’irushanwa ryo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Iri rushanwa riri gukinwa ku nshuro yaryo ya gatanu, ritegurwa n’Ishyirahamwe ry’imikino ihuza Abakozi mu Rwanda (ARPST), ku bufatanye na Minisiteri ya Siporo (MINISPORTS) ndetse na Komite Olempike y’u Rwanda (RNOSC).

Rigamije kwibuka Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, by’umwihariko abari abakozi mu byiciro bitandukanye.

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 12 Kamena (6) 2026, harakinwa imikino ya nyuma mu mikino irimo umupira w’amaguru, Basketball ndetse na Volleyball.

Iyi mikino yombi ikinwa mu kiciro cy’abagabo ndetse n’icy’abagore, aho ibigo bitandukanye bihura hashingiwe ku bukomere bw’amakipe bafite (Category A na B).

Amakipe ya RAC yageze ku mukino wa nyuma mu mupira w’amaguru mu bagabo, muri Volleyball ndetse na Basketball.

Mu mupira w’amaguru muri Category A, Ikipe ya RAC izahuza n’iy’Ibitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB) mu mukino uzakinirwa kuri Sitade ya Mumena ku isaha ya saa 15:00.

Kuri iyi saha kandi, ibi bigo bizahurira ku mukino wa nyuma muri Volleyball mu bagabo, mu mukino uzakinirwa kuri Cercle Sportif de Kigali (CSK A).

Mu gihe ku isaha ya saa 16:00, RAC izahura n’Ikipe y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi (RTDA), mu mukino wa nyuma muri Basketball uzakinirwa kuri Zaria Court.

Mu mupira w’amaguru muri Category B, Ikipe y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe abanjira n’abasohoka (DGIE) izahura n’iy’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu (REG), mu mukino uzakinwa ku kibuga cya RP-Kigali saa 15:00.

Muri iyi Category, Ikipe yIkigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare (NISR) izaba yisobanura n’iy’Ikigo cy’Igihugu cy’ubwikorezi bwo mu kirere (RWANDAIR) mu mukino wa Volleyball uzakinirwa muri Des Anges i Remera saa 15:00.

Mu mukino wa Basketball, Ikipe ya NISR izisobanura n’iya DGIE mu mukino uzakinirwa muri CSK B ku isaha ya saa 15:00.

Uretse amakipe yo mu kiciro cy’abagabo, ay’icyabago nayo azakina imikino ya nyuma.

Muri Category B mu mukino wa Volleyball, Ikipe y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) izakina n’iy’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amazi isuku n’isukura (WASAC) mu mukino uzakinirwa na Ste Famille saa 15:00.

Muri Basketball muri Category A, Ikipe ya Kiminuza y’u Rwanda (UR), izakina n’iy’Ibitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB) mu mukino uzakinirwa muri RP-Kigali saa 15:00.

Mu gihe muri Category B, Ikipe y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu (REG) izakina n’iy’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), mu mukino uzakinirwa kuri Mpano RC Rebero.

What's Your Reaction?

Like Like 0
Dislike Dislike 0
Love Love 0
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 0