Ku nshuro ya kabiri, u Rwanda rwongeye kwegukana icyangombwa gitangwa n’Ikigo Nyafurika gishinzwe gukusanya amaraso cya Africa Society for Blood Transfusion, AfSBT cyerekana ko rutanga amaraso afite ubuziranenge bwose busabwa, ibituma ruba urwa mbere muri Afurika.
Byatangajwe ku wa 14 Gashyantare 2023 mu muhango wo gutangiza itsinda ry’abagiraneza bazajya batanga amaraso mu buryo buhoraho mu gihe bigishoboka rya Intwari Club 25.
Iri tsinda ryashyizweho hagamijwe gushishikariza urubyiruko kurushaho kwitabira ibikorwa byo gutanga amaraso, ibizatuma bamara igihe kirekire batabara imbabare.
Iyi mpamyabushobozi ihabwa igihugu nyuma y’igenzurwa abakozi ba AfSBT babanza gukora mu gihugu harebwa niba amaraso afite ubuziranenge haba mu buryo afatwa, uburyo atangwa ndetse n’uburyo atunganywa kugeza ageze ku murwayi.
U Rwanda rwatangiye kuyisaba mu 2012 ruyibona mu 2018 bwa mbere.
Kuri ubu ni nako byagenze iryo tsinda ryaje gukora igenzura mu bigo byose by’Ishami ry’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) rishinzwe gukusanya amaraso, NCBT, aho ryasanze ibikorwa byose ari ntamakemwa.
Nubwo inshingano z’abaganga ndetse na RBC muri rusange ari ugutabara imbabare no kuvura abarwayi, ni n’inshinganzo zabo gutanga serivisi zuje ubuziranenge kugira ngo amagara y’abantu akomeze yitabweho mu buryo bwizewe.
Ni muri urwo rwego Ikigo Nyafurika gishinzwe gukusanya amaraso cya Africa Society for Blood Transfusion, AfSBT cyashyizeho ubu uburyo bwo kugenzura amaraso atangwa mu bihugu bitandukanye, aho buri gihugu kigomba kubisaba bakagisura nyuma bakagiha icyangombwa kibigaragaza.
Umuyobozi Mukuru wa RBC, Prof. Claude Mambo Muvunyi, yavuze ko inshingano za RBC ari ugutanga serivisi z’ubuzima ariko zinafite ubuziranenge busabwa bwose.
Ati: Kuba mu bihugu bifite iyo mpamyabushobozi ni ibyo kwishimira cyane ndashimira ababigizemo uruhare bose. Ntidukwiriye kubyishimira gusa tugomba kubisigasira no gukora ibirenzeho.
Ingingo y’ubuziranenge ihora ihindagurika uko bwije n’uko bukeye. Bisobanuye ko uyu munsi ushobora kuba wujuje ibisabwa mu gihe runaka ukongera ugasubira inyuma ni nayo mpamvu AfSBT ihora ikora igenzura mu bihe bitandukanye ari nako byegenze ku Rwanda.
Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe gutanga amaraso, Ishami rya Kigali, RCBT-Kigali, Dr. Muyombo Thomas yavuze ko batangiye gusaba kongera gukorerwa igenzura hazamo kidobya ya Covid-19 nyuma ihosheje biza gusubukurwa ari na bwo bongeye kwegukana iyi mpamyabushobozi.
Ati: Ni urugendo twakoze mu gihe cy’imyaka itatu ishize hazamo Covid-19 twagombaga gukora igenzura nyuma icishije make igenzurwa rirakorwa basanga twujuje ibisabwa, ari yo mpamvu uyu munsi twahawe iyo mpamyabushobozi.
Umuyobozi wa AfSBT, Dr Mohammed Farouk yavuze ko gutangiza iri tsinda ry’urubyiruko rutanga amaraso mu buryo buhoraho bigaragaza uruhare u Rwanda rugira mu kwigira kwa Afurika himakazwa uburyo bwo kwishakamo ibisubizo.
U Rwanda ruri kumwe na Tanzania hamwe na Namibia nk’ibihugu bya mbere muri Afurika bitanga amaraso yuje ubuziranenge.
Mu Rwanda igikorwa cyo gutanga amaraso cyatangiye ahagana mu 1976, aho Ikigo cy’Igihugu cyo gutanga amaraso ari cyo gishinzwe kuzenguruka hirya no hino mu bikorwa byo gukusanya amaraso agatunganwa, akagezwa ku bayakeneye binyujijwe mu bitaro.
Mu bushakashatsi bwakozwe 2020, bwagaragaje ko 73% by’abatanga amaraso mu Rwanda ari abagabo, 27% bakaba ari abagore.